Bosco Nshuti ari gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya muri Kigali Serena Hotel
2 mins read

Bosco Nshuti ari gutegura igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya muri Kigali Serena Hotel

Umuramyi ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Bosco Nshuti akomeje gutanga ibyishimo ku bakunzi be nyuma yo gutangaza ko yatangiye imyiteguro yo gushyira hanze album nshya. Ibi bije nyuma y’igihe gito yibarutse ubuheta ndetse anashyira hanze indirimbo nshya yise “Aguhe Umugisha” yakiriwe neza n’abatari bake.

Bosco Nshuti amaze imyaka agaragaza ubuhanga n’ubwitange mu muziki wa gospel, aho indirimbo ze zakomeje gufasha benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera. Album nshya ateganya gushyira hanze bivugwa ko izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bwo gukomeza abantu, gushima Imana no kwizera mu bihe byose.

Nyuma yo kwibaruka ubuheta, Bosco Nshuti yinjiye mu myiteguro ya album nshya

Nk’uko bigaragara ku makuru yashyizwe hanze na Bosco Nshuti Ministry, igikorwa cyo kumurika iyi album giteganyijwe kuwa 19 Nyakanga 2026 muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakurikirana ibikorwa bye kuva yatangira urugendo rw’umuziki.Indirimbo “Aguhe Umugisha” iherutse gusohoka nayo yakomeje kuvugisha benshi kubera ubutumwa buyikubiyemo ndetse n’uburyo yakozwemo kinyamwuga.

Bosco Nshuti yateguje ibihe bidasanzwe mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya

cyane ko iyi ndirimbo ishobora kuba imwe mu zizafasha cyane mu kumenyekanisha album nshya iri gutegurwa.Mu butumwa bwe, Bosco Nshuti yashimiye Imana ku bw’umugisha w’umuryango n’intambwe akomeje gutera mu murimo wo kuramya.

Yashimiye kandi abakunzi be bakomeje kumushyigikira no gusangiza abandi ibikorwa bye, avuga ko ari byo bimukomeza umurimo akora buri munsi.Mu gihe hasigaye igihe kitari kinini ngo album launch ibe, abakunzi ba Bosco Nshuti bamaze gutangira kugaragaza amatsiko menshi ku mbuga nkoranyambaga. Benshi bavuga ko bategereje ibihe bidasanzwe muri icyo gitaramo, ndetse ko album nshya ishobora kuzaba imwe mu zikomeye zizaba zisohotse muri uyu mwaka mu muziki wa gospel mu Rwanda.

Bosco Nshuti agiye gukora Album Launch nyuma yo gusohora “Aguhe Umugisha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *