Category: ABAHANZI
Vestine na Dorcas bagiye gutanga ubunani ku bakunzi babo igitekerezo bahuje na Alicia and Germaine
Abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, Vestine & Dorcas ndetse na Alicia & Germaine, batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya, ibintu byatanze isura nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza ndetse bikakirwa neza mu mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Aya matsinda yombi akunzwe kubera ubutumwa bwimbitse n’ubuhanga mu miririmbire, […]
Ubutumwa bw’Ubuzima Bushya mu ndirimbo “Igitaramo” ya Korali Jehovah Jireh bwanejeje imitima ya benshi
Korali Jehovah Jireh, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mukarere, yongeye kwandika izina mu mitima y’abakunzi b’indirimbo zubaka ukwemera binyuze mu ndirimbo yabo nshya bise “Igitaramo”. Iyi ndirimbo nshya itanga ubutumwa bwimbitse bwo gushima no guhimbaza Yesu Kristo, Intwari itabara abatuye isi, ari nayo yitiriwe igitaramo cyabo cy’indirimbo n’ubuhamya. […]
Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira stade Amahoro mu maboko y’abikorera
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yafashe umwanzuro mushya wo gushyira Stade Amahoro mu maboko y’abikorera, mu rwego rwo kunoza imicungire yayo no kuyibyaza umusaruro ku buryo bujyanye n’igihe. Ubu iyi Stade iri mu biganza bya kompanyi yitwa Q&A Group Ltd, yatangiye kuyiyobora ku mugaragaro guhera ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye ku […]
Bimenyimana Bonfils-Caleb yahawe ibihano bishya
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bimenyimana Bonfils-Caleb, yahawe ibindi bihano byo kudakina imikino itatu mpuzamahanga, nyuma y’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubugome yakoze ubwo yakiniraga igihugu cye mu mukino wa gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye i Bujumbura mu kwezi gushize. Mu mukino u Burundi bwakinnyemo na Kenya, Bimenyimana wahoze akinira Rayon Sports ndetse na Kaizer Chiefs yo muri […]
Shalom Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Imva Ye Irarangaye” ubutumwa bwibutsa ko Kristo yazutse kandi akiri muzima
Korali Shalom, imwe mu makorali akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yongeye kugarukana indirimbo ifite ubutumwa bukomeye yise “Imva Ye Irarangaye”, igaruka ku ntsinzi ya Yesu Kristo watsinze urupfu, akazuka kugira ngo abantu bose babone ubugingo bushya. Muri iyi ndirimbo, Shalom Choir ishimangira ko Kristo ari Jambo uhoraho, ufite imbaraga zikiza kandi utanga […]
Indirimbo “Itara” ya Tuganimana David ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure
Umuramyi David Tuganimana yashyize hanze indirimbo yise ‘Itara’ ihumuriza abababaye aho ababwira ko Imana ibazi ndetse umunsi umwe itara ryabo nabo rizaka. David Tuganimana avuka ko yahisemo kujya mu muziki nk’ibintu yakuze akunda ariko nanone akaba ashaka kugira uruhare mu kubaka sosiyete y’u Rwanda binyuze mu bihangano bye. Ni yo mpamvu kuri iyi nshuro yashyize […]
Israel Mbonyi yagarukanye indirimbo nshya “Unkebuke” isengesho rihumuriza imitima y’abasenga
Umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Unkebuke”, igaragaramo ubutumwa bwimbitse bwo gusaba Imana kongera gukora ku umutima w’umuntu, ikamuhindura igikoresho gikwiye mu nzu yayo. Iyi ndirimbo ije mu gihe benshi bari mu bihe byo gusubiza amaso inyuma, basuzuma aho bageze mu rugendo rwo kwizera […]
Healing Worship Ministry yashyize hanze “Nishimira”, indirimbo ivuga ku gukira no kwishimira agakiza
Healing Worship Ministry yongeye kugaragaza ubuhanga n’umurava mu murimo w’Imana, isohora indirimbo nshya yise “Nishimira”, yibanda ku butumwa bwo gushima Imana no kwishimira agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu. Iyi ndirimbo itangira isobanura urugendo rw’umunyabyaha wari warazimiye mu ngeso mbi, ariko Imana ikamugarurira mu nzira nziza binyuze mu maraso ya Yesu yamucunguye. Mu magambo yoroshye ariko […]
James na Daniella batangaje ko baziririmba indirimbo shya mu gitaramo Endless worship
Abaramyi bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, James na Daniella, bagiye gukora igitaramo gikomeye cyitwa Endless Worship Concert, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 14 Ukuboza 2025, guhera saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), kikabera muri Hope of Life International Church iherereye kuri 1915 W Thunderbird Rd, Phoenix, AZ 85023Iki gitaramo cyateguwe ku […]
Youth Family Choir ADEPR Nyarugenge, yashyize hanze indirimbo nshya “Urukundo rw’Imana” irimo ubutumwa bwo gushima Imana
Youth Family Choir yo mu Itorero ADEPR Nyarugenge yongeye kwigaragaza nk’itsinda rifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse. Iyi korali yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Urukundo rw’Imana”, igaruka ku rukundo rudasanzwe Imana yakunze isi kugeza itanze Umwana wayo Yesu Kristo ngo aducungure. Mu magambo agize iyi ndirimbo, […]
