Category: ABAHANZI
Muriel Furrer witabye Imana byemejwe ko nimero yambaraga itazongera kwambarwa
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yatangaje ko nimero 84 itazongera kwambarwa n’umukinnyi n’umwe mu masiganwa yayo yo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 (Junior Women Road Races). Iyi nimero yahise ibikwa burundu, mu rwego rwo guha icyubahiro n’urwibutso umukinnyi w’Umusuwisi, Muriel Furrer, witabye Imana mu 2024. Muriel Furrer yari umwe mu bakinnyi […]
Umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo gukurwamo na Singida
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ikipe ya Rayon Sports yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup itsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, nyuma yo kuba yaratsindiwe i Kigali igitego 1-0. Ibi byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Nyuma y’uyu mukino wabereye muri Tanzania, umutoza […]
Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi nka Senga B avuga ko ari umuhamya wo guhamya ko Imana ikora kandi mu gihe gikwiriye
Umuramyikazi Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yashyize hanze indirimbo nshya “Ihanagura amarira” irimo ubutumwa bw’ihumure bugaragaza ko “dufite Imana ihanagura amarira ikayahindura ibitwenge.” Senga B yinjijwe mu muziki na Adrien Misigaro binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ndabizi”. Ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, akaba aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Atuye ndetse akorera umurimo […]
Abakunzi bo kuramya bategereje “Nahisemo Yesu” nk’impano nshya ya Chorale Shiloh mbere yo gutaramira I Kigali
Amakuru Mashya ku gitaramo cya Shiloh Chorale Shiloh yo mu Karere ka Musanze yongeye gukora amateka mashya itegura gusohora indirimbo nshya yise “Nahisemo Yesu”, mbere y’uko ikora igitaramo gikomeye cya mbere mu Mujyi wa Kigali. Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kikazabera kuri Expo Ground tariki ya 12 Ukwakira […]
“Mukoreho” indirimbo nshya ya Chorale Esperance Vivante yibutsa abakristu gukomeza kugira ukwizera
Chorale Espérance Vivante mu mashusho no mu majwi anogeye abayumva, bashyize hanze indirimbo nshya “Mukoreho” ikomeza gutera imbaraga abemera inabibutsa gusanga Yesu bafite umutima wizera bagakira, ko ibintu bidasanzwe bizaba mu buzima bwabo bugahinduka bukaba bushya. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 26 Nzeri 2025, ikaba imaze kurebwa inakomeje no kurebwa na benshi, aho kugeza ubu […]
Ben na Chance bagarukanye ubutumwa budasanzwe mu muziki wa Gospel
Abanyamuziki Ben serugo na Mbanza Chance, bazwi ku izina rya Ben & Chance, basohoye indirimbo nshya yitwa “Tamu”, ikaba ari indirimbo isanzwe iri kuri album yabo nshya yitiriwe indirimbo” zaburi yanjye”. Iyi ndirimbo igarukwaho n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ubutumwa bwihariye itanga. Tamu ntabwo ari indirimbo isanzwe yo kwishimisha gusa; ahubwo itanga […]
Rayon Sports ikomeje guterwa ingabo mu bitugu mu rwego rwo gukuramo Singida!
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, ababwira ko nibabasha gusezerera ikipe ya Singida Big Stars muri CAF Confederation Cup, buri wese ari bumuhe amadolari 100 nk’agahimbazamusyi. Iki cyemezo Sadate yakigejeje ku ikipe mbere y’umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri […]
U Rwanda rushobora kwakira andi amasiganwa y’amagare
David Lappartient uherutse gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi [UCI] ku nshuro ya gatatu, yatangaje ko imitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushobora kongera kwakira andi marushanwa akomeye, cyane cyane ayo gusiganwa ku magare mu misozi [Mountain Bike]. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki […]
Natangiye umuziki mu bihe bigoye aho ntawumvaga ko nshoboye: Aimé Uwimana
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana, yahishuye ko mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika yahuye n’imbogamizi zikomeye ziturutse ku myumvire y’abantu, aho batumvaga uburyo ashobora gukora indirimbo z’ivugabutumwa akazishyira kuri CD na Cassette akazigurisha. Uyu muramyi, wamamaye mu ndirimbo nka “Muririmbire Uwiteka”, kuri ubu wizihiza imyaka 32 amaze mu muziki, yabitangaje mu […]
El Elyon Worship Team yongeye gukora mu nganzo mu Ndirimbo nshya “Yesu Turakwizeye” ihamagarira abantu kwizera Umucunguzi
El Elyon Worship Team mu majwi meza bongeye gukora mu nganzo bahamagarira abantu kwizera umucunguzi babinyujije mu ndirimbo nshya basohoye yitwa “Yesu Turakwizeye”, ikaba yibutsa urukundo rwa Kristo no kwiringira agakiza ke. Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 25 Nzeri 2025, ikaba imazekurebwa inakomeje no kurebwa na benshi. Kuri ubu abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana bayisanga […]