Category: INTERNATIONAL
Kardinali Ambongo yagaragaje imiyoborere mibi n’ubusumbane nk’imizi y’umutekano muke muri Afurika
Arikiyepiskopi wa Kinshasa avuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi n’amakimbirane bikomeje kwiyongera bitewe no kunanirwa kwa demokarasi n’imicungire mibi y’umutungo. Kardinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ubusumbane bukabije, imiyoborere mibi n’imicungire idahwitse y’umutungo kamere ari byo ntandaro y’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi bikomeje kugaragara mu bihugu byinshi bya Afurika. Yabigarutseho […]
Uganda: Mu isengeho basohoye, Abepiskopi Gatorika basabye abakristu gusenga no kurangwa n’Amahoro mu bihe by’Amatora
Abepeskopi bo muri Uganda basohoye isengesho rigamije gusaba amahoro, ubutabera n’ubumwe mu gihe abaturage bitegura amatora ya Perezida n’Inteko Ishinga Amategeko. Mu gihe Uganda yitegura amatora ya Perezida ndetse n’abadepite 499 bagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, Abepiskopi ba Kiliziya Gatorika bo muri Uganda basohoye isengesho rusange rigamije gusabira igihugu amahoro, […]
Si Kiliziya ikurura abantu, ni Kirisitu – Papa Leon wa XIV mu nama y’Abakaridinali
Papa Leon XIV yashimangiye ko ubumwe, ibiganiro byubaka n’ubuvandimwe ari isoko y’ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe. Papa Leo wa XIV yatangaje ko atari Kiliziya ikurura abantu ngo bayigane, ahubwo ko ari Kirisitu ubwe ukurura imitima y’abantu abahamagara kumukurikira, ashimangira ko igihe Kiliziya igira uruhare mu gukurura abantu, biba ari uko inyurwamo n’urukundo ruturuka ku […]
Naomi Raine umuramyi mpuzamahanga w’umunyamerika witeguye gutaramira mu Rwanda muri Werurwe ni muntu ki?
Itsinda ry’abaramyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine batangaje ko u Rwanda rwinjiye ku rutonde rw’ibihugu bazataramiramo mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa n’ibitaramo rizwi nka “Everywhere World Tour 2026.”Iki gitaramo gitegerejwe cyane mu Rwanda kizaba ku itariki ya 14 Werurwe 2026 kikaba cyitezweho gukusanya imbaga nini y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Todd […]
Mu birori bya Noheli n’Ubunani, ikibumbano cya Yesu cyagurishijwe asaga miliyari 3 Frw mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza
Mu birori byo kwizihiza Noheri no gusoza umwaka, Donald Trum yagurishije mu cyamunara ikibumbano cya Yesu cyakozwe mu minota 10 n’umuhanzikazi Vanessa Horabuena hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza. Mu birori byo kwizihiza Noheli n’Ubunani byabereye mu rugo rwa Donald Trump rwa Mar-a-Lago, i Palm Beach muri Leta ya Florida, habaye igikorwa cyihariye cyaranzwe n’icyamunara y’ikibumbano cya […]
Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku biri kubera muri Venezuwela, asaba amahoro n’ubusugire bw’igihugu
Nyuma y’ifatwa rya Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, bikozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye ko inyungu z’abaturage, amahoro n’itegeko shingiro byubahirizwa. Papa Leo XIV yatangaje ko atewe impungenge zikomeye n’ibiri kubera muri Venezuwela, asaba ko ubusugire bw’iki gihugu, amahoro n’inyungu z’abaturage byubahirizwa byimazeyo, mu gihe igihugu […]
“Even If You Coughed, It’s a Blessing”: The Heartwarming Story Behind Dunsin and Adeboye’s New Song
Gospel Sensation Dunsin Oyekan Collaborates with Pastor E.A. Adeboye in Landmark Release “AMEN”LAGOS, NIGERIA In a historic start to the year, renowned Nigerian gospel minister Dunsin Oyekan has released his first single of 2026, titled “AMEN.” The track features a rare and significant collaboration with Pastor Enoch A. Adeboye, the General Overseer of the Redeemed […]
Papa Leo XIV yanenze itegeko ryemerera abantu kwiyahura babifashijwemo na muganga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushumba wa Kiliziya Gatorika yanenze itegeko ryo kwiyahura bigizwemo uruhare na muganga muri Illinois, anasaba agahenge ka Noheli mu ntambara zo muri Ukraine na Gaza mu rwego rwo kubaha ubuzima n’amahoro. Papa Leo XIV yanenze bikomeye itegeko ryemera kwiyahura babifashijwemo na muganga ryemejwe mu Ntara ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe […]
Mexique: Abakirisitu bakoze urugendo rwo gushimira Imana amahoro amaze imyaka 32 mu Ntara ya Chiapas
Mu gihugu cya Mexique, abakristu barenga ibihumbi 10 bakoze urugendo rwo gushimira Imana,kubera amahoro amaze hafi imyaka 32 mu Ntara ya Chiapas. Ni urugendo rwaranzwe n’isengesho, ubumwe bw’amadini n’umuco, basabira Intara gukomeza gutekana no kwirinda amakimbirane. Ku mupaka wo mu Majyepfo ya Mexique, mu Ntara ya Chiapas, abakirisitu barenga ibihumbi icumi bahuriye mu rugendo rwo […]
Ababyeyi b’Intwaza bafashijwe na Unity Club Intwararumuri kwizihiza iminsi mikuru
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Urugo rw’Impinganzima rwa Bugesera, bifatanya n’ababyeyi b’Intwaza barubarizwamo kwizihiza iminsi mikuru babifuriza gusoza umwaka wa 2025 no gutangira neza umushya wa 2026. Ni igikorwa abanyamuryango ba Unity Club bakorera ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu ngo z’Impinganzima za Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi buri […]
