Inama y’Abepesikopi Gatolika muri RDC yongeye kutishimira umugambi wo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu
Mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’ubukungu, CENCO yasabye ibiganiro bihuza Abanyekongo bose aho gutangiza gahunda yo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yongeye gutangaza ko idashyigikiye umugambi uwo ari wo wose wo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga ry’Igihugu, isaba ko hashyirwa imbere ibiganiro bihuza impande zose z’Abanyekongo.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange Idasanzwe ya CENCO yabereye i Kinshasa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20 Kamena 2026.
Mu itangazo ryiswe “Igihugu kiri mu kaga”, Abepisikopi bagaragaje ko guhindura Itegeko Nshinga muri iki gihe bishobora guhungabanya ubumwe bw’Igihugu ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane yabaye inkingi y’imiyoborere ya RDC.
CENCO yavuze ko igihugu gikwiye kwibanda ku kubungabunga ubusugire bwacyo, gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, no kuzamura imibereho y’abaturage aho gutangiza impaka zishingiye ku mpinduka z’Itegeko Nshinga.
Hari ibinyamakuru n’abanyapolitiki bashyigikiye imyanzuro y’Abepisikopi, bavuga ko ari ijwi ryibutsa abayobozi gushyira imbere inyungu rusange z’Igihugu. Abandi bo bavuga ko Kiliziya ikwiye kwitondera uburyo yinjira mu mpaka za politiki.
Bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka riri ku butegetsi bibajije niba Kiliziya ishobora gusimbura ubushake bw’abaturage ku bibazo birebana n’itegeko nshinga, cyane cyane niba abaturage baba bahamagariwe kubitangaho ibitekerezo binyuze muri
Nubwo iri tangazo ryakiriwe mu buryo butandukanye mu nzego za politiki, Abepisikopi bashimangiye ko intego yabo atari kwivanga muri politiki, ahubwo ari ugutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’ituze by’Igihugu binyuze mu biganiro bihuza Abanyekongo bose.