“Kwamamaza inkuru nziza ni inshingano ya Kiliziya” – Papa Leo XIV yasabye ko urubyiruko rurushaho kwegerezwa inkuru nziza
Papa Leo XIV yasabye inzego za Kiliziya Gatolika gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza no gufasha urubyiruko guhangana n’ubukene bwa Roho buri kugaragara cyane muri iki gihe, cyane cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ibi Papa yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, ubwo yakiraga abagize Inteko Rusange y’Urwego rwa Vatikani rushinzwe Ivanjili ku Isi, ishami rishinzwe ibibazo by’ingenzi birebana no kwamamaza Inkuru Nziza.
Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yashimye uruhare rw’uru rwego mu gutegura no kwakira miliyoni zisaga 33 z’abemera bitabiriye Umwaka Mutagatifu wa 2025 wabereye i Roma, avuga ko wabaye igihe cy’umugisha kuri Kiliziya no ku bakirisitu bo hirya no hino ku Isi.
Papa yavuze ko kwamamaza Inkuru Nziza atari igitekerezo cya kure kidashoboka, ahubwo ko ari ubuhamya bushingiye ku rukundo n’ukuri bishobora gukurura abantu benshi.
Yagize ati: “Kwamamaza Inkuru Nziza bigomba gukomeza kuba ishingiro ry’ibikorwa byose bya Kiliziya ku Isi ndetse n’amakomini y’abakiristu. Ni bwo ukwemera gukomeza gusubirana ubwiza bwako kandi kukagaragaza ukuri kwabwo.”
Papa Leo XIV yagaragaje ko muri iki gihe hari ikibazo gikomeye cy’ukwemera, cyane cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, aho abantu benshi bagenda bagaragaza kutita ku by’idini ni bya Roho.
Yavuze ko ikibazo gikomeye kurushaho ari uko abantu bashobora kugera aho batongera gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi by’ubuzima, birimo impamvu yo kubaho n’icyaha umuntu yabaho agamije.
Ati: “No muri ibi bihe, guhura na Kristu bishobora kongera guha ubuzima bw’umuntu igisobanuro n’agaciro.”
Papa Leo XIV yavuze kandi ko urubyiruko rwinshi muri iki gihe rugaragaza inyota yo gushaka ubuzima bwa Roho, asaba Kiliziya gushaka uburyo bushya bwo kubegera no kubagezaho Inkuru Nziza.
Yagize ati: “Urubyiruko rw’iki gihe ntirwifungiye Inkuru Nziza. Ahubwo benshi iyo bongera kuyivumbura bashaka kuyimenya kurushaho, kuko babona ko ari yo soko y’ibanga ryo kugira ibyishimo nyabyo.”
Yakomeje avuga ko uburyo bwo kwamamaza Inkuru Nziza bugenda buhinduka uko ibihe bihinduka, asaba abakirisitu gukomeza gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo abayobore mu kugeza abantu kuri Kristu n’urukundo rwe rukiza.
Papa yanagarutse ku kibazo cyo guhagarara kw’ikwirakwizwa ry’ukwemera mu bice bimwe by’Isi, ibintu yavuze ko byateye ubukene bwa Roho, aho abantu babura impamvu n’inzira zibafasha gukura mu kwemera nyakuri.
Yavuze ko sosiyete zishingiye cyane ku ikoranabuhanga no ku muco w’ubuguzi zituma abantu bagenda batakaza ubushake bwo gushakashaka ukuri no kwihangana mu rugendo rwo kwemera.
Mu gusoza ijambo rye, Papa yashishikarije Urwego rushinzwe Ivanjili gukomeza gufasha mu nyigisho z’iyobokamana, cyane cyane ku bantu bakuru bakomeje gusaba guhabwa Isakaramentu rya Batisimu.
Yasabye kandi inzego za Kiliziya kwakira neza abakirisitu bashya no kubafasha gukurira mu kwemera binyuze mu rukundo, ubufatanye no gukorerana.