Nta muntu ushobora kwishimira ubwisanzure mu gihe yambuwe ubuzima – Papa Leon XIV
2 mins read

Nta muntu ushobora kwishimira ubwisanzure mu gihe yambuwe ubuzima – Papa Leon XIV

Mu gihe yekiraga ku mugaragaro umudari wa Liberty Medal 2026, umwe mu midari y’icyubahiro ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Papa Leo XIV yasabye iki gihugu gukomeza kurinda ubuzima bwa muntu, ashimangira ko uburenganzira bwo kubaho ari bwo shingiro ry’ubundi bwisanzure bwose.

Papa Leo XIV yavuze ko nta muntu ushobora kwishimira ubwisanzure cyangwa ngo ashakishe imibereho myiza igihe yambuwe ubuzima, asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza kubungabunga indangagaciro zayubakiyeho zirimo kubaha uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bwo gusenga n’agaciro k’ikiremwamuntu.

Aya magambo yayatangaje ku wa 3 Nyakanga 2026 i Vatican, ubwo yakiraga ku mugaragaro Liberty Medal 2026, umudari utangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itegeko Nshinga rya Amerika (National Constitution Center) ku bantu bagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere ubwisanzure, amahoro n’uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko yishimiye guhabwa iri shimwe nk’umwana wa Amerika, igihugu yavuze ko cyubatswe ku ndangagaciro z’ubwisanzure n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Nk’umwana w’iki gihugu gikomeye cyashinzwe n’abagabo n’abagore b’intwari barotaga ubwisanzure n’ubuzima bwiza bwabo n’abana babo, nsabye Imana gukomeza guha umugisha ejo hazaza h’Amerika.

Papa Leo XIV yagarutse ku mahame akubiye mu Itangazo ry’Ubwigenge bwa Amerika, yibutsa ko abantu bose baremwe bangana kandi bahawe n’Umuremyi uburenganzira kavukire budashobora kwamburwa n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose.

Yashimangiye ko uburenganzira bwo kubaho ari bwo shingiro ry’ubundi burenganzira bwose, agira ati: “Nta muntu ushobora kwishimira ubwisanzure cyangwa gushaka ibyishimo mu gihe yambuwe ubuzima.”

Yakomeje asaba ko amategeko n’ibyemezo bya Leta bikomeza kurengera ubuzima bwa muntu kuva agitangira kubaho kugeza apfuye urupfu rusanzwe, avuga ko igihugu gikomeye ari icyubaha agaciro k’ikiremwamuntu mu bihe byose.

Papa Leo XIV yanashimangiye akamaro ko kurinda ubwisanzure bwo gusenga no gukurikiza umutimanama, avuga ko ari imwe mu nkingi zatumye Amerika iba urugero rw’igihugu cyakiriye abantu baturutse mu moko, indimi n’imyemerere itandukanye.

Yasabye Abanyamerika gukomeza kubakira ku bumwe no kubahana n’ubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye, ashimangira ko iterambere rirambye rishingira ku butabera, uburinganire no kubaha umuntu.

Uyu mudari wa Liberty Medal utangwa buri mwaka ugahabwa abantu bagaragaje ubwitange budasanzwe mu kurengera ubwisanzure, amahoro n’uburenganzira bwa muntu. Papa Leo XIV yawambitswe kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubwisanzure bw’idini, uburenganzira bwo gukurikiza umutimanama ndetse no gushimangira agaciro k’ubuzima bwa muntu ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *