Category: IMIKINO
Umutoza wa Rayon Sports yateguje impinduka zikomeye muri 11
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko hitezwe impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 bazatangira ku mukino iyi kipe izakiramo AS Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda. Ibi Ferouz yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, aho yeruye ko gutsindwa na APR FC […]
Hakim Sahabo ashobora kwerekeza muri shampiyona y’u Butaliyani
Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda, Hakim Sahabo, ukinira Standard de Liège mu Bubiligi, akomeje gukurura amaso y’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane ayo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Butaliyani aragaragaza ko Atalanta na Bologna zimaze igihe zikurikirana bya hafi imikino ye, mu rwego rwo kureba niba yazaba umwe […]
Menya uko APR FC yatangiye imyitozo ihagaze
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe cyari cyahawe abakinnyi n’umutoza Abderrahim Taleb. Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, gusa abakina mu Amavubi bo bari bagifite ikiruhuko bahawe nyuma y’umukino wa gishuti baherukaga gukina. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero watangiye […]
Ikipe y’Igihugu Amavubi yaguye miswi n’ikipe ya Al-Hilal S.C
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yaguye miswi na Al Hilal Sports Club yo muri Sudani mu mukino wa gicuti. Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Stade Amahoro. Uyu mukino wakinwe nta munyamakuru ndetse nta n’Umufana n’umwe uhari. Ni umukino wakinwe nyuma y’uko Amavubi yari ari mu mwiherero kuva ku wa Gatatu […]
Yanga Africans yahaye akazi umutoza Pisto Mosimane
Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzaniya yamaze guha akazi umutoza ukomeye muri Afurika no ku Isi mu makipe y’abato babo batarengeje imyaka 11,13,15, nk’umutoza ugiye guhugura abatoza b’ayo makipe muri gahunda bise “Yanga Soccer School”. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo Yanga Africans yerekanye Dr Pisto Mosimane nk’umutoza ugiye […]
APR WBC yegukanye igikombe cya Zone 5
APR Women Basketball Club, yanditse amateka mashya mu mukino w’intoki mu Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya mbere cya Women’s Basketball League Africa (WBLA) Zone 5, itsinze REG amanota 82-71 mu mukino wa nyuma wabereye i Nairobi muri Kenya, ku wa Gatandatu. Uyu mukino wari utegerejwe na benshi ndetse wagiye ugaragaramo ishyaka ridasanzwe cyane ,cyane ko […]
Lionel Messi nyuma y’uko agaragaye yasubiye kwa Fc Barcelona haribazwa niba yaba agiye gusubirana n’iyi kipe?
Amafoto ya kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, yasubiye kuri Stade ya FC Barcelona ari kwandika amateka ku rubuga rwa Instagram. Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto ari muri Stade ya Camp Nou ndetse yerekana ko yari ayikumbuye, avuga ko umunsi […]
Rayon Sports FC yafatiwe ibihano na FIFA
Ikipe ya Rayon Sports FC, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ishyize izina ryayo ku rutonde rw’amakipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi bashya. Ibi byakurikiye kutubahiriza imyanzuro yafatwaga mu manza z’abahoze bayikorera, barimo abatoza n’abakinnyi bayireze kubera ibikubiye mu masezerano bari bafitanye itubahirije. Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa […]
Ntwari Fiacre yabazwe urutugu
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Ntwari Fiacre yabazwe imvune y’urutugu yari amaranye igihe Fiacre ukina mu ikipe ya Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo, ejo ku wa 2 tariki 11 Ugushyingo 2025, nibwo yabazwe, aho biteganyijwe ko agomba kumara amezi 2 hanze y’ikibuga adakina. Fiacre azagaruka mu kibuga umwaka utaha 2026, […]
Souleymane Daffé wakiniye Rayon Sports yayigeneye ubutumwa
Mu mukino wari utegerejwe na benshi w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsindiye Rayon Sports ibitego 3-0 kuri Stade Amahoro, ituma iyi kipe y’ingabo yisubiza icyizere nyuma yo kunganya imikino ibiri iheruka. Umunya-Mali Souleymane Daffé, wahoze akinira Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ntiyihanganiye kurebera uko ikipe yahoze akinira yitwara. Abinyujije ku […]
