19 October, 2025
1 min read

Bakubiswe n’inkuba ubwo barebaga umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Pyramid Fc

Abaturage 16 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, barebaga umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakubiswe n’inkuba umunani barakomereka ndetse banajyanwa kwa muganga. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere […]

1 min read

Umunyarwanda yanditse amateka mu isiganwa ryabereye mu Bufaransa

Niyonkuru Florence, umukinnyi w’Umunyarwandakazi ukinira Sina Gérard Athletics Club yo mu Karere ka Rulindo, yongeye kwandika amateka akomeye mu mikino yo gusiganwa ku maguru, ubwo yegukanaga Umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Lyon Half Marathon ryabereye mu Bufaransa ku munsi wejo, tariki ya 30 Nzeri 2025. Mu bakinnyi 2899 bitabiriye iri siganwa, Niyonkuru niwe witwaye […]

1 min read

Jürgen Klopp yaciye amarenga yo kugaruka gutoza

Umutoza wahoze atoza ikipe ya  Liverpool, Jürgen Klopp, yemeye ko bishoboka cyane ko atazongera kugaruka mu kazi ko gutoza, ariko ntiyijeje ko uwo mwanzuro ari ubuziraherezo. Uyu mutoza uri mu bakomeye i Burayi,  yatoje  Liverpool imyaka isaga 9 ayisohokamo mu mwaka  2024,  avuga ko ananiwe nyuma y’imyaka irenga 20 adahagarara atoza Mainz, Borussia Dortmund ndetse […]

1 min read

Rayon Sports igiye gufatirwa ibihano byo kutagura

Ikipe ya Rayon Sports igiye kufatirwa ibihano  nyuma y’uko yananiwe kwishyura umutoza wayitoje  ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka  ‘Robertinho’. Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika  Robertinho tariki  14 Mata 2025,  icyo gihe yagaritswe ari kumwe   n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André,  aho bashinjwaga  umusaruro muke. Nyuma uyu […]

1 min read

Amavubi yabonye Kit-manager mushya

Nyuma y’uko Tuyisenge Eric uzwi cyane ku izina rya Cantona ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku byaha byo kunyereza umutungo na ruswa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamusimbuje Hakizimfura Ayubu ku mwanya w’ushinzwe ibikoresho by’Amavubi. Aya makuru yemejwe n’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, aho babicije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: […]

1 min read

APR FC yahagaritse umwe mu bakozi bayo!

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango, wari umunyamabanga w’agateganyo ndetse anashinzwe ibikoresho (logistics) muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe y’ubuyobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko Muyango yahamagajwe mu nama […]

1 min read

U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mugaragaro ko “Visit Rwanda”, ikirango cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: LA Clippers yo muri shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams yo muri shampiyona ya ruhago y’iki gihugu (NFL). Aya masezerano yitezweho kuzamura isura y’u […]

1 min read

Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi naka “Camarade”  wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwemeje ko hari impamvu […]

1 min read

Afurika y’Epfo yakuweho amanota biha amahirwe Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi!

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ,FIFA, ryamaze gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe. FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho amanota atatu n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho […]

1 min read

Amakipe acyina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda agiye kugabanwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye. Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira […]

en_USEnglish