Category: IMIKINO
Chelsea ishobora kwemera guhomba kugira ngo irekure umukinnyi wayo
Ikipe ya Chelsea igiye kwemera guhomba kugira ngo Umunya-Portugal Joao Felix asohoke muri iyi kipe y’umutoza Enzo Maresca nyuma yo kudatanga umusaruro. Uyu musore w’imyaka 25 mu mwaka ushize ni bwo yari yaratijwe mu ikipe ya AC Milan kugira ngo azamure urwego ariko birananirana. Chelsea yaguze Joao Felix mu mwaka 2024 yemera gutanga miliyoni £35 […]
Harimo n’Abasifuzi Mpuzamahanga: Bane barimo Ngaboyisonga batsinzwe ikizamini cya mbere cya FIFA
Abasifuzi bane barimo Ngaboyisonga Patrick usifura hagati na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, batsinzwe ikizamini cya mbere cyo kureba urwego rwabo mbere yo kwemererwa gusifura amarushanwa. Buri mwaka, mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, abasifuzi bakora ikizamini cyo kureba urwego rwabo mu bijyanye n’imbaraga zo kuyobora umukino. Mu Rwanda, iki kizamini cyakozwe […]
Rayon Sports ikomeje gushaka abayongerera umubare w’ibitego
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umunsi w’igikundiro(Rayon day) tariki 15 Kanama 2025, yamaze kwakira undi mababa ukomoka muri Gabon, Ndong Mengue Chancelor. Ndong Mengue Chancelor yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere wa tariki 21 Nyakanga 2025 aho agomba gukora igeragezwa yashimwa n’umutoza Afahmia Lotfi agasinya. Yageze i Kigali ari kumwe n’abamuhagarariye […]
Bryan Mbeumo yageze i Manchester, Ekitike muri Liverpool: Agezweho i Burayi
Umunya-Cameroun, Bryan Mbeumo wakiniraga Brentford yageze i Manchester aho agomba kwerekeza muri Manchester United, mu gihe Hugo Ekitike yamaze kumvikana na Liverpool. Uyu rutahizamu ari mu beza muri Premier League mu mwaka ushize, kuko yatsindiye Brentford ibitego 20. Yamaze kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United i Carrington aho akorera ibisigaye ngo atangazwe nk’umukinnyi mushya […]
Kera kabaye Victor Osimhen agiye gusinya
Ikipe ya Napoli na Galatasaray bamaze kugera ku masezerano ya burundu ku igurishwa rya rutahizamu w’Umunya-Nijeriya Victor Osimhen, nyuma y’igihe gito yari amaze mu ntizanyo. Galatasaray yashakaga kumusinyisha burundu nyuma y’uko yabatsindiye ibitego 37 n’imipira 8 yavuyemo ibitego mu mikino 41 yakinnye mu marushanwa yose. Nubwo Galatasaray yemeye kwishyura miliyoni €75m (na €5m y’inyongera) zari […]
Barcelona yateye intambwe idacogora kuri Marcus Rashford
Ikipe ya Barcelona yamaze gutanga ubusabe bwayo mu ikipe ya Manchester United mu rwego rwo gutira rutahizamu Marcus Rashford utakifuzwa n’umutoza Ruben Amorim. Rashford w’imyaka 27 we ashaka kujya muri Barça, ndetse Manchester United yemeye kumutanga . Nubwo hatarafatwa umwanzuro wa nyuma gusa ibiganiro biri kugana ku musozo. Byitezwe ko Barcelona izajya yishyura umushahara wa […]
Hatangajwe igihe Shema Fabrice agomba kugeza kandidature ye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA
Kuri uyu wa gatandatu wa tariki 19 Nyakanga 2025, nibwo perezida wa AS Kigali Shema Ngoga Fabrice aza gutanga kandidature ye ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Nk’uko ikipe ya AS Kigali yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje ko perezida wayo ateganya kuziyamama muri aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama […]
Amissi Cédric yagarutse muri Rayon Sports
Umurundi ukina nka mababa Amissi Cédric w’imyaka 35 yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports yo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 kuri uyu wa Gatanu wa tariki 18 Nyakanga 2025. Uyu musore yanyuze mu ikipe ya Rayon Sports hagati 2011–2014 ndetse atwaramo igikombe cya shampiyona mu mwaka 2013 ndetse ni we wari wabaye uwa tsinze […]
Newcastle United yafashe icyemezo kuri rutahizamu wayo Alexander Isak wifuzwa na Liverpool
Newcastle United yemeje ko Alexander Isak adashobora kugurishwa ku giciro icyo ari cyo cyose, nubwo Liverpool yamwegereye igatanga na miliyoni £120m. Isak n’abamuhagarariye baracyababajwe n’uko bamwijeje kumwongerera umushahara ariko amaso agahera mu kirere ibintu byateye Liverpool gutekereza ko bashobora kumusinyisha. Nubwo byagenze bityo, Newcastle yiteguye kongera umushahara wa Isak ku buryo azaba umukinnyi uhembwe amafaranga […]
Rayon Sports WFC iri kugura muri mukeba!
Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yamaze gusinyisha myugariro w’ibumoso wakiniraga APR Women Football Club, Ihirwe Regine. Rayon Sports Women Football Club iri kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026 aho izanahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya Cecafa yo gushaka ikipe izahagararira aka Karere muri CAF Women’s League. Ibi biri mu biri gutuma igura […]