Category: IMIKINO
Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye guca amarenga ko kizitabirwa mu buryo budasanzwe
Mu gihe amakipe 28 yamaze kubona itike ibajyana mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose batangiye kwerekana uko biteguye kuzacyitabira ku bwinshi. Nyuma y’ifungurwa rya gahunda y’igura rya mbere ryatangiye hagati muri Nzeri binyuze mu buryo bwiswe Visa Presale Draw, hamaze […]
AS Kigali yinjiye mu ngamba zo gusimuza komite ya Shema Fabrice
Mu gihe habura amasaha make ngo haterane Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba AS Kigali, haravugwa byinshi ku bijyanye n’impinduka zitegerejwe muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Iyi nama iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 guhera saa yine za mu gitondo, ikaba iri bubere cyicaro cy’Umujyi wa Kigali. Kimwe mu bintu […]
Nottingham Forest yirukanye Ange Postecoglou
Nottingham Forest yirukanye Ange Postecoglou ku mwanya w’umutoza mukuru nyuma y’iminota 18 gusa itsinzwe na Chelsea ibitego 3-0, mu mukino wa Premier League wakinwe kuri Stade yayo ya City Ground. Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko uyu Munya-Australia unafite amamuko mu Bugereki atsinzwe imikino itanu muri itandatu, kandi mu gihe cy’Iminsi 39 yari amaze atoza iyi […]
Bizimana Djihad yageneye ubutumwa abafana b’Amavubi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda(Amavubi), Bizimana Djihad, yavuze ko n’abakinnyi ubwabo baba badashimishijwe n’umusaroro ikipe ibona nyuma y’uko Abanyarwanda bashavujwe n’umusaruro w’ikipe yabo. Amavubi yabuze itiki mu buryo bw’inkurikirane haba kujya mu gikombe cya Afurika ndetse n’iyo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico. Kapiteni […]
Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC
Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Police FC, Hakizimana Muhadjiri yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, aho ubu yamaze kuba umukinnyi wigenga [free agent]. Uyu mukinnyi, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera impano ye n’ubuhanga bwe mu kibuga, yinjiye muri Police FC mu 2021, nyuma yo gutandukana n’andi makipe atandukanye arimo APR FC, […]
Police FC yibitseho Manishimwe Djabel!
Nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga , Manishimwe Djabel yongeye kubona ikipe, akaba ubu ari umukinnyi mushya wa Police FC, iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025-2026. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarangije amasezerano ye n’ikipe ya Naft Al-Wasat yo muri […]
Kylian Mbappé yagize icyo avuga ku myitwarire ya Lamine Yamal
Kylian Mbappé yagaragaje ko abantu bakwiye kureba ibyo Lamine Yamal yakora mu kibuga kurusha kujya kureba ibindi byo hanze y’ibuga nyuma y’uko uyu Munya-Esipanye akomeje kugarukwaho mu itangazamakuru. Yamal amaze igihe ari kumwe n’umukunzi we Nicki Nicole ndetse hagaiye hanze amafoto menshi bari kumwe anayashyira ku mbuga nkoranyamba ze ni mu gihe atigeze ajyana n’ikipe […]
Umukino uzahuza Messi na Lamine Yamal Quatar ishaka kuwakira
Umurwa mukuru wa Qatar, Doha urashaka kwakira umukino ukomeye wa Finalissima uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye Euro na Argentine yegukanye Copa Amerika ya 2024. Uyu ni umukino utegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi,UEFA n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika,CONMEBOL, ugahuza ikipe yatwaye Euro n’iyatwaye Copa América. Nyuma y’uko Wembley yakiriye Finalissima ya 2022, […]
Liverpool ikomeje kuvunikisha abakinnyi
Ibrahima Konate, myugariro w’ikipe ya Liverpool, yavuye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa igitaraganya kubera imvune yo ku kibero cy’ukuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yavunitse mu mukino Liverpool yatsinzwemo na Chelsea ibitego 2-1 ku wa Gatandatu ushize, aho yasimbuwe hakiri kare cyane. Nyuma y’uwo mukino, umutoza Arne Slot yagaragaje impungenge z’uko imvune ye ishobora kuba […]
Israel ishobora gukurwa mu marushanwa ya UEFA
Amajwi ari gusaba ko Israel ihagarikwa mu marushanwa ya ruhago yo ku mugabane w’u Burayi yongeye kuzamuka nyuma y’umunsi umwe amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza ashyizwe mu bikorwa, mu gihe ikipe y’Igihugu ya Israel yongeye gukina mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa ‘Game Over Israel’ kuri uyu […]