Byiringiro Lague  yageneye ubutumwa amakipe yo muri Sudan
1 min read

Byiringiro Lague  yageneye ubutumwa amakipe yo muri Sudan

Byiringiro Lague  yatangaje ko amakipe yo muri Sudan akina shampiyona y’u Rwanda nta bwoba ateye Police FC mu rugamba rwo guhanganira igikombe bahanganyemo .

Ku wa 24 Ukwakira 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko ryamaze kwemerera amakipe ya Al-Hilal SC Omdurman, Al-Merrikh na Al-Ahli Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League, Gusa Al-Ahli Wad Madani to ntibyakunze ko ikina Shampiyona.

Kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ikipe ya Al Merrikh SC ifitanye umukino na Police Fc, Tariki ya 8 Mutarama 2026, Iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 mu mukino 11 imaze gukina Police FC imaze gukina imikino 15 ifite amanota 32 ku mwanya wa mbere.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa The Drum ku yagarutse kuri ayo makipe bahaganiye igikombe by’Umwihariko n’Ikipe ya APR Fc yamaze kubasatira ku rutonde rwa Shampiyona.

Aho yagize ati :”Amakipe yo muri Sudan nta bwoba aduteye rwose ahubwo APR FC yo urabona ko turi gukurikirana kandi twegeranye, Ubwo nyine ni ukurwana kugira ngo turebe uwazatwara igikombe .”

Nubwo iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 20 ; Al-Hilal SC Omdurman nayo imaze gukina imikino 10  yonyine muri Rwanda Premier League bijyanye nuko hari ibirarane yagize ubwo yarimo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Imwe muri aya makipe iramutse itwaye  Shampiyona y’u Rwanda, byayifasha gufatwa nk’ikipe yazahagararira Sudani mu marushanwa Nyafurika ataha, ariko ntiyahabwa igikombe cyo mu Rwanda.

Ikipe yahabwa igikombe ni izaba ihagaze neza mu makipe 16 asanzwe ari ayo mu Rwanda.

Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal na Al-Merrikh zombi zakinnye muri Shampiyona ya Mauritania ndetse birangira Al-Hilal ari yo ibaye iya mbere, aho yahawe igihembo mu mwanya w’igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *