Category: IMIKINO
Umunyarwanda yanditse amateka mu isiganwa ryabereye mu Bufaransa
Niyonkuru Florence, umukinnyi w’Umunyarwandakazi ukinira Sina Gérard Athletics Club yo mu Karere ka Rulindo, yongeye kwandika amateka akomeye mu mikino yo gusiganwa ku maguru, ubwo yegukanaga Umudali wa Zahabu mu isiganwa rya Lyon Half Marathon ryabereye mu Bufaransa ku munsi wejo, tariki ya 30 Nzeri 2025. Mu bakinnyi 2899 bitabiriye iri siganwa, Niyonkuru niwe witwaye […]
Jürgen Klopp yaciye amarenga yo kugaruka gutoza
Umutoza wahoze atoza ikipe ya Liverpool, Jürgen Klopp, yemeye ko bishoboka cyane ko atazongera kugaruka mu kazi ko gutoza, ariko ntiyijeje ko uwo mwanzuro ari ubuziraherezo. Uyu mutoza uri mu bakomeye i Burayi, yatoje Liverpool imyaka isaga 9 ayisohokamo mu mwaka 2024, avuga ko ananiwe nyuma y’imyaka irenga 20 adahagarara atoza Mainz, Borussia Dortmund ndetse […]
Rayon Sports igiye gufatirwa ibihano byo kutagura
Ikipe ya Rayon Sports igiye kufatirwa ibihano nyuma y’uko yananiwe kwishyura umutoza wayitoje ukomoka mu gihugu cya Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’. Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Robertinho tariki 14 Mata 2025, icyo gihe yagaritswe ari kumwe n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André, aho bashinjwaga umusaruro muke. Nyuma uyu […]
Amavubi yabonye Kit-manager mushya
Nyuma y’uko Tuyisenge Eric uzwi cyane ku izina rya Cantona ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku byaha byo kunyereza umutungo na ruswa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamusimbuje Hakizimfura Ayubu ku mwanya w’ushinzwe ibikoresho by’Amavubi. Aya makuru yemejwe n’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, aho babicije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: […]
APR FC yahagaritse umwe mu bakozi bayo!
Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango, wari umunyamabanga w’agateganyo ndetse anashinzwe ibikoresho (logistics) muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe y’ubuyobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko Muyango yahamagajwe mu nama […]
U Rwanda rukomeje kwagura gahunda ya VISITI RWANDA
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ku mugaragaro ko “Visit Rwanda”, ikirango cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: LA Clippers yo muri shampiyona ya Basketball (NBA), na Los Angeles Rams yo muri shampiyona ya ruhago y’iki gihugu (NFL). Aya masezerano yitezweho kuzamura isura y’u […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yakatiwe
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi naka “Camarade” wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urukiko rwemeje ko hari impamvu […]
Afurika y’Epfo yakuweho amanota biha amahirwe Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi!
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ,FIFA, ryamaze gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe. FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho amanota atatu n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho […]
Amakipe acyina shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda agiye kugabanwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [Ferwafa] rigiye kugabanya umubare w’amakipe akina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, mu rwego rwo kuyigira irushanwa rifite ireme no gushaka abafatanyabikorwa barambye. Ibi byemezo byatangajwe nyuma y’inama Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye n’abayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Kabiri, aho baganiriye ku imiterere y’iyi shampiyona n’icyo hakenewe gukosorwa kugira […]
AS Kigali yabonye umutoza mushya
Nyuma yo gutandukana na Guy Bakila wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko Idrissa Nyandwi ari we ugiye kumusimbura muri izo nshingano, aho agiye gufatanya akazi na Mbarushimana Shaban, umutoza mukuru. Uyu mutoza mushya si izina rishya mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko aherutse gutandukana na Police FC, […]