Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 19 Gashyantare
Turi ku wa 19 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Mu Rwanda hasohotse Iteka rya Perezida Kayibanda ryashyiragaho umusoro w’inka aho imwe yasoreshwaga 135 Frw buri mwaka.
1995: Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za RPA, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakusanyije miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gufasha igihugu kwiyubaka.
1997: Ku nshuro ya mbere, abantu bane bashinjwaga uruhare muri Jenoside yakorewe (…)
Turi ku wa 19 Gashyantare 2026.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Alvaro.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Mu Rwanda hasohotse Iteka rya Perezida Kayibanda ryashyiragaho umusoro w’inka aho imwe yasoreshwaga 135 Frw buri mwaka.
1995: Nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’Ingabo za RPA, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakusanyije miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika mu rwego rwo gufasha igihugu kwiyubaka.
1997: Ku nshuro ya mbere, abantu bane bashinjwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagejejwe imbere y’urukiko.
2008: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida George Bush wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umufasha we ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, uruzinduko rwa kabiri Perezida wa Amerika yari agiriye mu Rwanda nyuma ya Jenoside.

2012: Abantu 44 biciwe muri Gereza yo muri Mexique.
Mu muziki
2020: Pope Smoke, umuraperi w’Umunyamerika yishwe arashwe.

Abavutse
1953: Cristina Fernández de Kirchner, umugore wabaye perezida wa Argentine kuva mu 2007 kugeza mu 2015 aho nyuma yahise aba visi perezida w’icyo gihugu kugeza mu 2023.

1993: Mauro Icardi, umunya-Argentine ukina asatira izamu mu ikipe ya Galatasaray muri Turukiya.

Abapfuye
2001: Liza ’N’ Eliaz, Umubiligi wihinduje igitsina wari uzwi mu kuvanga imiziki.