Ihurirana ry’Igisibo na Ramadhan bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro
Mu gihe Abakirisitu Gatolika bari mu Gisibo gitegura Pasika n’Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, Ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini byasabye abemera Imana guhinduka mu mitima, bakambura intwaro urwango n’inzika, kugira ngo bubake isi ishingiye ku mahoro n’ubwiyunge
Mu gihe Abakirisitu Gatolika bari mu Gisibo gitegura Pasika, Abayisilamu na bo bari mu gisibo cya Ramadhan kibategurira Eid al-Fitr, Vatikani yagaragaje ko uku guhurirana kw’ibi bihe by’amasengesho n’ukwiyima bishobora kuba imbarutso y’isi nshya irangwa n’amahoro, mu gihe abemera Imana bemeye guhinduka mbere yo gushaka guhindura abandi.
Ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini byatangaje ubutumwa bushishikariza abayoboke b’aya madini yombi guhindura imitima yabo, kugira ngo babashe kubera isi isoko y’amahoro mashya. Ubu butumwa bwashyizweho umukono na Karidinali George Jacob Koovakad na Musenyeri Indunil J.K. Kodithuwakku, busaba ko iki gihe cyihariye cy’igisibo cyaba umwanya wo kongera gusuzuma imitekerereze n’imibereho.
Abayobozi b’ibi biro bagaragaje ko amahoro nyakuri atangirira mu kwambura intwaro umutima, ubwenge n’imibereho. Ibi bisobanuye kureka inzika, urwango n’imyumvire ishobora guteza amakimbirane, hagatoranywa inzira y’ibiganiro, ubutabera n’imbabazi nk’ishingiro ry’ubwiyunge burambye.
Bavuze kandi ko mu isi yuzuyemo amakuru menshi, ibitekerezo bihabanye n’igitutu cy’ubuzima bwa buri munsi, hari igihe umuntu ashobora kugwa mu kwiheba cyangwa mu kurarikira urugomo.
Abakirisitu n’abayisilamu bahamagarirwa gufungura inzira nshya z’ubuzima binyuze mu masengesho, igisibo gitunganya umutima n’ibikorwa bifatika by’urukundo.
Ubu butumwa buhuje n’icyerekezo cy’ubuyobozi bwa Papa Leo XIV, ukomeje gushimangira ko amahoro atubakwa n’intwaro ahubwo yubakwa n’umutima witeguye ibiganiro n’ubwiyunge. Yibutsa ko amadini akwiye kuba umusingi w’ubwiyunge no gufasha isi kuva mu makimbirane ayugarije, kandi ko ibiganiro hagati y’amadini ari ingenzi mu gusigasira icyubahiro cya muntu.
Ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini (Dicastery for Interreligious Dialogue), bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini yagaragaje icyizere ko iki gihe gihuriranye cy’Igisibo na Ramadhan kizaba intangiriro y’isi nshya, aho intwaro z’intambara zizasimburwa n’ubutwari bwo guhitamo amahoro.
Igihe amasengesho n’ibikorwa by’urukundo bihurijwe hamwe, urwango rusimburwa n’ubwiyunge, maze isi ikarushaho kwegera ituze rirambye.
