Korali Amahoro yahishuye uwo kwizera mu ndirimbo bise “Dufite Imana.”
Korali Amahoro yatangiye umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka 1998, itangira ivugabutumwa bwiza buhindurira abantu ku kwizera no gukurikira Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo, nk’uko Kristo yasize abivuze mu butumwa bwiza bwa kritso bwanditswe na Matayo 28: 19-20(Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, 20. mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi).
Kuri uyu 15 Ugushyingo 2026, nibwo korali Amahoro yashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise” Dufite Imana”. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo gukomeza abantu kwizera Imana no kudaheranwa n’ibigeragezo bahura na byo nubwo ibihe byahinduka, Imana yo idahinduka kandi abayiringira badakwiye gucika intege kuko bayifite.
Yibutsa abantu ko nubwo isi irimo ibibazo byinshi kandi Satani ashaka kuyobya abantu, Imana yo igifite ubushobozi bwo gutabara no kurengera abayiringira. Ishimangira ko nta muntu wiringira Imana by’ukuri uzakorwaho n’isoni, kabone nubwo yaba anyura mu mibabaro, mu gahinda no mu bihe bikomeye. Ni indirimbo ihamagarira abantu kongera kugirira Imana icyizere, bagakomera mu kwizera kandi bakibuka ko Imana ishobora byose.
Umuyobozi w’iyi korali, Marc KIVURUGA, yagize ati:”Twasohoye Indirimbo nshyashya , Ivugango : (DUTIFITE IMANA ISHOBORA BYOSE) , Twashakaga kubwira abakunzi bacu ko nubwo isi turimo yamanukiwe n’umwanzi satani ariko ko dufite Imana ishobora byose kandi ko ntawayiringiye ngo akorwe n’isoni. Hejuru y’imibabaro itandukanye , dufite Imana ishobora byose kandi ntawayiringiye ngo akorwe n’isoni. Twashakaga kubwira abakunzi bacu kongera kugirira Imana ikizere ko ishobora byose”.
Uretse kuririmba kandi korali Amahoro bakora ibikorwa bitandukanye birimo iterambere ry’imiberehomyiza, nko gufasha abantu mu buryo butandukanye, nko kwishyurira abantu ubwishingizi mu kwivuza, kubafasha kububakira, kwiga , kuremera abatishoboye n’ibindi Umwami ababashishije).
Turangije tubashimira , turarika abakunzi bacu gusura umuyoboro wacu wa Youtube, bakora sbscribe and share kugirango barusheho kudufasha kubaka ubwami bwa kristo.
Iyi korali kandi iri gutegura igitaramo kizaba muri izimpera z’umwaka kubufatanye n’itorero rya SAVE , akaba ari igitaramo cy’indirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana bateguriye abakunzi babo kugira ngo bakomeze kuryoherwa nibyiza Umwami akomeje kubabikamo banashima Imana itumye barangiza umwaka amahoro.
Korali amahoro bafite alubumu baherutse gushyira hanze muri Concert bakoze ku wa 18 Nyakanga 2026, akaba ari alubumu igizwe n’indirimbo 6 nziza kandi zikoze neza, ubu bakaba bamaze gusohora alubumu 5 zose hamwe. Ibi bihangano byabo byose wabisanga ku muyoboro wabo wa Youtube” AMAHORO CHOIR ADEPR SAVE.