Ku wa gatatu w’ivu abakirisitu Gatulika batangiye igisibo Papa abakangurira kwiyiriza no kwirinda amagambo akomeretsa
3 mins read

Ku wa gatatu w’ivu abakirisitu Gatulika batangiye igisibo Papa abakangurira kwiyiriza no kwirinda amagambo akomeretsa

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, abakristu Gatolika ku isi hose batangiye Igihe cy’Igisibo cy’iminsi 40, kibategurira kwizihiza Pasika yibutsa ububabare, urupfu n’izuka rya Yezu Kristu.

Papa Leo XIV yageneye ubutumwa bwihariye bw’Igisibo cya 2026 abakirisitu bose, abasaba gukora isengesho ryo kwiyiriza ubusa mu gisibo no gukomeza urugendo rw’ukwemera n’ukwizera binyuze mu kumva Imana no gukoresha amagambo meza birinda imvugo ikomeretsa.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagaragaje ko Igisibo atari igihe cyo kwiyiriza cyangwa kureka ibyo kurya gusa ahubwo ari n’igihe cyo kwiyiriza cyangwa kureka imyifatire ishobora kubangamira abandi. Yagize ati “Ndashaka kubatumira mu buryo bufatika kandi akenshi budahabwa agaciro bwo kwiyiriza: ari bwo kwirinda amagambo atuka kandi akomeretsa abandi.’’

Papa Leo XIV asobanura ko kwiyiriza bifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu by’umwihariko Umukristu kuko bituma amenya icyo akeneye cyangwa icyo ashaka mu mutima, akamenya n’icyo afata nk’ingenzi mu buzima bwe.

Yagize ati “Kubera ko kwiyiriza bireba umubiri, bituma turushaho kumenya icyo dushonje n’icyo tubona ko ari ngombwa kugira ngo tubeho. Ikindi kandi, bidufasha kumenya no gutunganya ibyifuzo byacu, bigatuma inzara n’inyota dufitiye ubutabera bikomeza kuba bizima.”

Yakomeje avuga ko kwiyiriza ubusa bitwigisha gutegeka ibyifuzo byacu, tukabisukura, tukabibohora no kubigura, kugira ngo biganishe ku Mana no ku bikorwa byiza. Ariko, nk’uko Papa Leo XIV yabivuze, kwiyiriza ntibigomba kuba uburyo bwo kwiyemera, ahubwo bigomba gukorwa mu kwemera, mu kwicisha bugufi no mu bumwe n’Imana.

Papa Leo yasabye kandi abakristu kwirinda amagambo akomerertsa ahubwo bagaha umwanya ineza. Yashimangiye akamaro ko gukoresha amagambo meza, asaba abakristu gukuraho intwaro mu mvugo yabo. Agira ati “Reka duhere ku gukuraho intwaro mu mvugo yacu, twirinde amagambo akakaye n’imanza zihutiyeho, twirinde gusebanya no kuvuga nabi abari kure badashobora kwiregura.”

Papa Leo XIV asaba abakristu gushyira imbere ineza n’icyubahiro mu miryango yabo, mu nshuti, ku kazi, ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru, no mu miryango ya Kiliziya. “Nitubikora, amagambo y’urwango azasimburwa n’amagambo y’icyizere n’amahoro.”

Papa Leo XIV yanagarutse ku gisibo n’ubumwe mu miryango, avuga ko Igisibo atari urugendo rw’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ari urugendo asangiye n’abandi, kumva ijwi ry’abababaye no gushyira umutima ku rugendo rwo kwihana no kugarukira Imana bifasha abakristu kongera kwitoza umutimanama no kunoza imibanire yabo n’abandi.

Papa yasabye ko imiryango ya Kiliziya igomba kuba ahantu abantu bababaye bagera bagahabwa ikaze, kugira ngo buri wese yisanzure mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira.

Papa yasoje ubutumwa bwe bw’igisibo cya 2026 asaba abakristu gusaba imbaraga zituruka ku isengesho ryo kwiyiriza ubusa, kugenzura amagambo yabo bavuga buri gihe, kugira ngo amagambo akomeretsa agabanuke, habeho umwanya w’amagambo y’icyizere n’amahoro.

Yagize ati “Nimucyo dusabe imbaraga zituruka ku isengesho dukora twiyirije ubusa, bijyane no kugenzura uburyo dukoresha amagambo yacu, kugira ngo amagambo akomeretsa agabanuke kandi habeho umwanya w’amagambo y’ihumure, ikizere n’amahoro.”

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV mu gisibo cya 2026, bwibanda cyane ku isengesho ryo kwiyiriza mu buryo bufatika, kumva Imana n’abandi, no kwirinda amagambo akomeretsa, bityo Igisibo kikaba igihe cyo gusubiza Imana ku mwanya wa mbere, kwitoza ineza, no gushyira imbere ubutabera n’amahoro mu buzima bwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *