Prosper Nkomezi yanejejwe no gusura ahantu hatagatifu muri Israel mbere y’igitaramo yateguraga gukorera i Tel Aviv
Mu rugendo rw’ukwemera yagiriye muri Israel aho yari ategerejwe gutaramira ku wa 21 Gashyantare 2026, Prosper Nkomezi yasuye i Goligota, Umusozi wa Olives, Getsemani n’ahandi hantu havugwa muri Bibiliya, avuga ko bitari urugendo rusanzwe ahubwo ari urugendo rwimbitse rw’ukwemera.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, wabarizwaga mu gihugu cya Israel aho yari ategerejwe gutaramira ku wa 21 Gashyantare 2026, yasuye ahantu hatandukanye h’amateka y’iyobokamana harimo n’ubusitani bw’i Goligota ahari imva ya Yesu.
Uyu muhanzi wageze muri iki gihugu gikora ku nyanja ya Mediterane, yabanje kugirira urugendo ahantu nyaburanga hashingiye ku mateka ya Bibiliya mbere yo gukora igitaramo cye. Mu hantu yasuye harimo i Goligota, ahari ubusitani burimo imva ya Yesu, aho abakirisitu benshi bafata nk’ahantu h’ingenzi mu mateka y’agakiza.
Prosper Nkomezi yanageze ku Musozi wa Olives, aho Yesu yakundaga gusengera, bikaba bivugwa ko ari naho yazamukiye ajya mu ijuru amaze kuzuka. Aha kandi niho yigishirije abigishwa be isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru”, isengesho rikomeje kubera abakirisitu icyitegererezo cyo kuganira n’Imana.
Igihe musenga mujye mugira muti: “Dawe uri mu ijuru…”
Yasuye kandi agashyamba ka Getsemani aho Yesu yasengeye isengesho rikomeye rigira riti: “Data niba bishoboka iki gikombe kindenge ariko byere kuba uko jyewe nshaka ahubwo bibe uko wowe ushaka.” Uretse aho, yasuye ikidendezi cya Bethesda n’urukuta rw’amaganya ruzwi nka Western Wall, ahantu hakunze gusurwa n’abizera n’abakerarugendo baturutse imihanda yose y’isi.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekeza amafoto yafatiwe muri ibi bice, Prosper Nkomezi yavuze ko bitari ugusura gusa ahubwo rwari urugendo rw’ukwemera. Amagambo yagaragaje ko uru rugendo rumufitiye igisobanuro kirenze kureba ahantu h’amateka gusa.
Yagize ati: “Ntabwo byari gusura gusa, ahubwo rwari urugendo rw’ukwemera.”
Prosper Nkomezi amaze igihe amuri Israelho byari biteganyijwe ko yagombaga gutaramira abakunzi b’indirimbo ze mu mpera z’Iyumweru gishize mu Mujyi wa Tel Aviv. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho yakunzwe mu ndirimbo zirimo Yanyishyuriye, Ibasha gukora na Wanyujuje, indirimbo zakomeje gukomeza imitima ya benshi.

Prosper Nkomezi yasuye ahantu hatagatifu

