Tanzania: Urupfu rwa Karidinali Polycarp Pengo rwashenguye Kiliziya Gatolika muri Afurika na Madagasikari
2 mins read

Tanzania: Urupfu rwa Karidinali Polycarp Pengo rwashenguye Kiliziya Gatolika muri Afurika na Madagasikari

Abepiskopi bo muri Tanzaniya, Afurika na Madagasikari bazamwibuka nk’umushumba w’intangarugero waharaniye ubumwe, indangagaciro z’umuco nyafurika n’ivugabutumwa ku rwego rw’umugabane n’Isi.

Karidinali Polycarp Pengo, wabaye Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Dar es Salaam muri Tanzaniya, yitabye Imana ku wa 19 Gashyantare, asiga icyuho gikomeye muri Kiliziya Gatolika muri Afurika. Inkuru y’agahinda kenshi bitewe n’urupfu rwe mu nzego zitandukanye za Kiliziya, aho benshi bazamwibuka nk’umushumba mwiza wiyemeje gukorera Imana n’abakristu atizigamye.

Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tanzaniya hamwe n’amahuriro arimo Symposium of Episcopal Conferences of Africa and Madagascar na Association of Member Episcopal Conferences in Eastern Africa bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mushumba. Mu butumwa bw’ihumure, bavuze ko ari igihombo gikomeye ku Kiliziya yo muri Tanzaniya no ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Perezida wa SECAM, Karidinali Fridolin Ambongo, mu butumwa yatanze ku wa 20 Gashyantare, yavuze ko Karidinali Pengo yari umuyobozi w’intangarugero waharaniye ubutumwa bwa Kristu adatezuka. Yashimangiye ko yasize umurage ukomeye w’ukwemera, umurava n’ubwitange mu guteza imbere ubumwe n’ubufatanye hagati ya Kiliziya zo muri Afurika.

Abagize AMECEA na bo bagaragaje ko Karidinali Pengo yagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’urw’umugabane. Bamushimiye ko yaharaniraga ko Kiliziya yigira ku mutungo wayo, igasigasira indangagaciro z’umuco nyafurika, kandi ikagira ijwi rikomeye mu bibazo bireba imibereho y’abaturage.

Mu 2023, Papa Francis yamushimiye imyaka irenga 25 yari amaze mu Nteko y’Abakaridinali, amushimira umurava mu ivugabutumwa no gukorera Kiliziya ku rwego mpuzamahanga. No mu 2021, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yamushimiye uruhare yagize mu guteza imbere amahoro, ubumwe n’imibanire myiza hagati y’amadini, anashyigikira imishinga ya Kiliziya yafatanyijemo na we.

Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tanzaniya yihanganishije Arikiyepiskopi wa Dar es Salaam n’abakristu bose, ibizeza ko bari kumwe na bo mu isengesho ryo gusabira roho ya nyakwigendera.

Urupfu rwa Karidinali Pengo rusize isomo rikomeye ku bashumba ba Kiliziya n’abakristu muri rusange, rugaragaza ko umurage w’ubwitange n’ukwemera ukomeza kubaho no nyuma y’urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *