Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Gashyantare
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 24 Gashyantare

Turi ku wa 24 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1920: Ishyaka ry’Aba-Nazi ryarashinzwe.
2004: Maroc yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 6,3 uhitana abantu 628, 926 barakomereka mu gihe abagera ku bihumbi 15.000 wabasize badafite aho bakinga umusaya.
2008: Fidel Castro yasezeye ku butegetsi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayobora icyo gihugu.
2022: U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine aho uyu munsi imaze imyaka ine rutarabona gica.
Mu (…)

Turi ku wa 24 Gashyantare 2026.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Tommaso Maria Fusco

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1920: Ishyaka ry’Aba-Nazi ryarashinzwe.

2004: Maroc yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 6,3 uhitana abantu 628, 926 barakomereka mu gihe abagera ku bihumbi 15.000 wabasize badafite aho bakinga umusaya.

2008: Fidel Castro yasezeye ku butegetsi bwa Cuba nyuma y’imyaka ikabakaba 50 ayobora icyo gihugu.

2022: U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine aho uyu munsi imaze imyaka ine rutarabona gica.

Mu muziki

2025: Umuhanzi w’icyamamare John Legend n’itsinda bazanye mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abavutse

1946: Ratomir Dujkovic, umunya Serbia watozaga ikipe y’igihugu, Amavubi akaniyehesha itikike ya mbere yo kwitabira amarushanwa nyafurika ahuza ibigugu, CAN.

1955: Steve Jobs, umwe mu batangije Ikigo cya Apple.

Abapfuye

1990: Sandro Pertini wabaye perezida wa karindwi w’u Butaliyani.

1990: Malcolm Forbes, Umunyamerika wahoze ari umuyobozi w’ikinyamakuru Forbes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *