Igitaramo gihuza umuziki, ivugabutumwa n’ubusabane kigiye kubera kuri Muhazi
Muhazi Gospel Fest: Igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa kigiye guhuza abaramyi bakunzwe mu RwandaUpperroom Events yatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe Muhazi Gospel Fest giteganyijwe kuba ku wa 7 Werurwe 2026.
Iki gitaramo kitezweho guhuza abakristo n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu mwuka wo guhimbaza no gusabana n’Imana binyuze mu muziki.Muhazi Gospel Fest izabera ahantu hazwi kandi hiyubashye Falcon Golf & Country Club, hateguriwe kwakira imbaga y’abantu mu buryo butekanye kandi butanga umwanya mwiza wo kuramya no kwidagadura mu bwiza bw’ibidukikije bya Muhazi.Iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi batatu bakomeye mu muziki wo kuramya Imana barimo Jean Christian Irimbere, Rachel Uwineza na Aimé Uwimana.

Aba baramyi bazwiho indirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gukira kw’imitima no kwegera Imana.Abategura iki gikorwa batangaje ko Muhazi Gospel Fest igamije guha abakristo n’abandi bose amahirwe yo guhura n’Imana mu buryo bwimbitse, binyuze mu kuramya kuzira imipaka no gusangira ubuhamya. Ni igitaramo giteganyijwe kuzaba umwanya wo gusubizwamo imbaraga z’umwuka no kongera kwiyegurira Imana.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe ku giciro cya 20,000 Frw mu gihe cya pre-sale, aho harimo n’ibindi byiza birimo transport, ifunguro rya saa sita n’icyo kunywa Abifuza kuyigura basabwe kwihutira kuyibika hakiri kare kugira ngo batazabura umwanya muri iki gikorwa kidasanzwe.

Umuramyi Rachel Queen Uwineza usanzwe abarizwa muri TNT BAND rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda yiteguye Muhazi Gospel Fest
Muhazi Gospel Fest yitezweho kuba kimwe mu bitaramo by’ivugabutumwa bikomeye byo mu mwaka wa 2026 mu Rwanda, ikaba igaragaza uko umuziki wa gospel ukomeje kwaguka no kugira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu. Abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana barahamagarirwa kutazacikwa n’aya mahirwe yo guhura n’Imana mu buryo budasanzwe.

Christian Irimbere uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yiteguye gutaramira abanyarwanda muri Muhazi Gospel Fest
https://youtu.be/xkM4K4PoH0M?si=1NYCoGCFOtdIB0q4
https://youtu.be/xkM4K4PoH0M?si=1NYCoGCFOtdIB0q4

