Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 25 Gashyantare
Turi ku wa 25 Gashyantare 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda aho yasize avugiye ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagomba kumenyekana kandi bakaryozwa ibyo bakoze bakabihanirwa.
2011: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya YPO Global Leadership yabereye i Denver muri Leta ya Colorado.
2015: Abantu bagera kuri 310 bahitanywe n’urubura rwamanukaga ku musozi muri Afghanistan.
2025: (…)
Turi ku wa 25 Gashyantare 2026.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Nestor na Mutagatifu Walpurga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda aho yasize avugiye ko abagize uruhare muri Jenoside bose bagomba kumenyekana kandi bakaryozwa ibyo bakoze bakabihanirwa.

2011: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama ya YPO Global Leadership yabereye i Denver muri Leta ya Colorado.
2015: Abantu bagera kuri 310 bahitanywe n’urubura rwamanukaga ku musozi muri Afghanistan.
2025: Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda aba umugore wa mbere uhawe izo nshingano mu mateka y’igihugu.

Mu muziki
2009: Barack Obama wayoboraga Amerika yageneye igihembo Stevie Wonder kubera indirimbo ye “Signed, Sealed, Delivered (I’m Yours)” yakoreshejwe cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kugeza aho Obama yise uyu muhanzi intwari ye mu muziki.

Abavutse
1925: Shehu Shagari wabaye Perezida wa gatandatu wa Nigeria.
1977: Havutse Désiré Mbonabucya, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakinaga asatira izamu.

1999: Gianluigi Donnarumma, Umutaliyani ukina mu izamu mu ikipe y’igihugu na Manchester City.

Abapfuye
2005: Peter Benenson, Umwongereza washinze Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka ‘Amnesty International’.
2022: Farrah Forke, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.