Inama y’Abepesikopi Gatorika yamaganye inyandiko mpimbano iyitirirwa ku rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma
1 min read

Inama y’Abepesikopi Gatorika yamaganye inyandiko mpimbano iyitirirwa ku rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itigeze isohora itangazo rishinja Leta uruhare mu rupfu rwa Koloneli Willy Ngoma, inaburira abakwirakwiza amakuru atizewe mu bihe by’umutekano muke.

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Conférence Episcopale Nationale du Congo, yamaganye yivuye inyuma inyandiko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga iyitirirwa, ivuga ko yaba yarasohoye itangazo rishinja Leta ya Congo kugira uruhare mu iyicwa rya Koloneli Willy Ngoma, wari umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa AFC/M23.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwayo, CENCO yasobanuye ko iyo nyandiko ari mpimbano, ko itigeze iyandika cyangwa ngo iyitangaze, kandi ko igamije guharabika isura yayo no kuyinjiza mu mpaka za politiki n’amoko mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano muke.

Iyo nyandiko yari yakwirakwijwe ifite umutwe uvuga ko CENCO yamaganye iyicwa rya Koloneli Ngoma ndetse ikanashinja ubutegetsi gahunda yo kurimbura umuryango w’Abanyamulenge. Yari iriho umukono wa Myr Donatien Nshole n’ibirango by’iyi nama, ibintu byatumye hari abarifata nk’ukuri mbere y’uko CENCO isohora itangazo riyihakana.

Inama y’Abepesikopi yamaganye itangazo ryakwirakwiye riyitirirwa

CENCO yagaragaje ko imiterere y’iyo nyandiko n’imvugo yakoreshejwe bitajyanye n’amahame yayo, ishimangira ko ari igikorwa cy’uburiganya kigamije kuyinjiza mu makimbirane ashingiye ku moko no ku ntambara zikomeje mu Burasirazuba bwa Congo.

Yibukije ko inshingano zayo ari uguharanira amahoro, ubwiyunge n’ubutabera, itagendera ku ruhande rwa politiki cyangwa urw’amoko.

Urupfu rwa Willy Ngoma rwatangiye kuvugwa ku wa 24 Gashyantare 2026, aho amakuru yavugaga ko yiciwe mu gitero cyagabwe i Rubaya muri Kivu y’Amajyaruguru.

CENCO yasabye abaturage kujya babanza kugenzura inkomoko y’amakuru mbere yo kuyasangiza abandi, inaburira ko abakwirakwiza inyandiko mpimbano bashobora gukurikiranwa n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *