2 mins read

Trump yatangaje imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira mu gihugu

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) byohereje amabaruwa mu bihugu birenga 20 muri iki cyumweru, bitangaza ko hashyizweho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira mu gihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje icyiciro gishya cy’amabaruwa agamije gushyiraho imisoro ku bicuruzwa biva mu bindi bihugu, aho yandikiye ibihugu umunani birimo Brezili, Sri Lanka, Algérie, Brunei, Iraki, Libiya, Moldaviya na Filipine.

Amabaruwa yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu, yerekana uko buri gihugu cyahawe igipimo cyihariye cy’imisoro. Algérie, Sri Lanka na Iraki bahawe igipimo cy’imisoro ku bicuruzwa byinjira kigera kuri 30%. Brunei, Libiya na Moldaviya bahawe 25%. Naho Filipine yo yahawe 20%.

Igihugu kigirijweho nkana  ku misoro ni Brezili kuko yo yashyiriweho igipimo cya 50%. Muri iyo baruwa, Trump yavuze ko impamvu ari “akarengane gakabije,” harimo nko kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri Brezili no kugaba ibitero ku “matora yigenga.” Trump yigeze no kugaragaza ko ashyigikiye uwahoze ari Perezida wa Brezili, Jair Bolsonaro, umunyapolitiki w’uruhande rutavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho muri Brezil.

Umubano wa Trump na Bolsonaro si uwejo kuko  banahuriye mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House mu mwaka wa 2019 mu gihe cy’ingoma ya mbere y’Ubutegesti ya  Trump.

Si ibyo gusa kuko Bombi nyuma baje gutsindwa amatora ya perezida, maze bose bakanga kwemera ku mugaragaro ko batsinzwe.

Bolsonaro, wayoboye Brezili kuva mu 2019 kugeza mu 2022, ubu ari kuburanishwa akekwaho gushaka guhirika ubutegetsi, aho we n’abamushyigikiye barenga ibihumbi bagabye igitero ku nyubako za leta mu murwa mukuru muri Mutarama 2023, nyuma y’aho Luiz Inácio Lula da Silva yatsindiye amatora.

Trump yemereye ibihugu umwanya ngo baganire mbere y’itariki ntarengwa ya tariki 1 Kanama, ariko yashimangiye ko nta kindi gihe azaha ibihugu byamaze kohererezwa amabaruwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (Census Bureau) cyatangaje ko umwaka ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize icyuho mu bucuruzi bw’ibicuruzwa cya miliyari 2.6 z’amadolari na Sri Lanka, miliyari 1.4 na Algérie, miliyari 5.9 na Iraki, miliyoni 900 na Libiya, miliyari 4.9 na Filipine, miliyoni 111 na Brunei, ndetse na miliyoni 85 na Moldaviya.

Icyo cyuho kigaragaza itandukaniro riri hagati y’ibyo Amerika yohereje muri ibyo bihugu n’ibyo yabitumijemo. Nu bwo bimeze gutyo, Nta na kimwe muri ibyo bihugu cyabarwa nk’igihanganye mu by’inganda cyangwa ubucuruzi bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bwa Trump bwatangaje ko bugiye kohereza amabaruwa mu bihugu bitandukanye bubimenyesha ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kongera gushyiraho imisoro ku bicuruzwa yari yarasubitse mu kwezi kwa Mata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *