Shiloh Choir, iteguye igitaramo mu mujyi wa Kigali  bwambere mu mateka
2 mins read

Shiloh Choir, iteguye igitaramo mu mujyi wa Kigali bwambere mu mateka

Nyuma yokuba ari korali ikunzwe nabenshi kubw’umurimo wimana bakora n’indirimbo nziza baririmba zuje ubuhanga, Korali Shiloh, ikorera muri ADEPR mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje inkuru nziza ku bakunzi bayo ndetse n’abakunda ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’imyaka itandatu itegura ibitaramo bya “The Spirit of Revival” bifujeko bitagarukira gusa mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri iyi nshuro izana umwihariko,bwa mbere mu mateka, iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali.

Shiloh Choir yavutse mu mwaka wa 2017, ikaba ihuriwemo n’abaririmbyi 73 bihaye Imana bakayikorera binyuze mu mpano yo kuririmba. Guhera mu mwaka wa 2018, iyi korali itegura igitaramo ngarukamwaka “The Spirit of Revival”, gifatwa nk’umwanya wihariye wo gushimira Imana ku byo yakoze mu mwaka, guhembuka no kongera gusubizwamo imbaraga mu buryo bw’umwuka.

Iki gitaramo cyagiye kigaragaramo abavugabutumwa bakomeye nka Pasiteri Desire Habyarimana, Pasiteri Emmanuel Uwambaje, Elie Bahati, Papi Clever na Alexis Dusabe. Byakunze kuba kandi umwanya wo gufasha abatishoboye, kwishyurira abanyeshuri, no gusura abarwayi, bityo bikarushaho kuba igikorwa cy’ubutumwa bwuzuye.

korali Shiloh yagize ihishurirwa ryo kwagura iki gitaramo kikabera mumugi wa Kigali nyuma yokubonako yakomeje kwaguka, ikajya itumirwa ku matorero atandukanye mu mujyi wa Kigali arimo ADEPR Nyarugenge, ADEPR Gikondo SGEEM, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Kicukiro Shell, ADEPR Gatenga, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru n’ahandi. Ibi byatumye babona ko hari abanyarwanda benshi mu mujyi wa Kigali babakunda kandi bishimira umurimo bakora.

Irumva Mugisha Josue, Perezida wa Shiloh Choir, yavuze ko nyuma yo gukomeza kwakira ubutumire bw’amatorero menshi yo muri Kigali, “twagize igitekerezo cyo kuzana igitaramo cyacu mu mujyi wa Kigali. Twarasenze, tugisha inama abadukuriye ndetse n’ubuyobozi bw’itorero tubarizwaho, hanyuma dufata umwanzuro wo kuzakorera igitaramo ngarukamwaka cyacu mu mujyi wa Kigali.”

Iki gitaramo cyiswe “The Spirit of Revival 2025” kizabera i Kigali, kuri EXPO GROUND, ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025. Abategura bavuga ko bagamije ko uzakitabira wese azasubirayo ahembutse, yuzuye imbaraga nshya, kandi asubizwemo umunezero n’amahoro ava ku Mana.

Shiloh Choir imaze kuba ikimenyabose ku bw’indirimbo zabo zituje kandi zifite ubutumwa bwimbitse, zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Indirimbo nka “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo” zamaze kugera ku mitima ya benshi, zikanaboneka ku mbuga nkoranyambaga zabo, cyane cyane kuri YouTube.

Abakunzi bayo bashishikarizwa gutegura imitima n’umwanya, kugira ngo bazabashe kwifatanya na Shiloh Choir muri uru rugendo rw’umwuka ruzaba rurimo indirimbo, amagambo yubaka, ndetse n’umwanya wo kunga ubumwe mu guhimbaza Imana.

kurikira indirimbo ya korali Shiloh baherutse gushyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *