1 min read

Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku isi ufite umutungo ugera kuri miliyari 500 z’amadolari

‎Umuyobozi wa Tesla akaba n’umuherwe wa mbere ku isi , Elon Musk, yabaye umuntu wa mbere mu mateka ugize umutungo urenga miliyari 500 z’amadolari (angana na miliyari 370.9 z’amapawundi), bitewe n’uko agaciro k’uruganda rukora imodoka z’amashanyarazi ndetse n’izindi nganda ze kazamutse muri uyu mwaka.

‎‎Ibi byagiye ahagaragara nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Forbes’ Billionaires index ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025.

‎‎Uretse Tesla, agaciro k’izindi nganda ze zirimo uruganda rukora ubwenge bw’ubukorano (xAI) ndetse n’uruganda rw’indege z’ibyogajuru (SpaceX) na byo byazamutse mu mezi ashize hakiyongeraho urubuga nkoranyambaga ayoboye rwa X na rwo rukoreshwa n’abarenga miliyoni 586.‎‎

Forbes igaragaza ko Larry Ellison, washinze Oracle, ari we muntu wa kabiri ukize cyane ku isi, umutungo we ukaba ugera kuri miliyari 350.7 z’amadolari.‎‎

Ellison yari yaciye kuri gato Musk mu kwezi gushize nyuma y’uko imigabane ya Oracle izamutse hejuru ya 40%, bitewe n’uko uruganda rwari rwatanze icyizere gikomeye ku bijyanye n’ubucuruzi bwayo bw’ikiswe  ‘cloud infrastructure’ n’amasezerano ajyanye n’ubwenge bw’ubukorano (AI).‎‎

Umutungo munini wa Musk ujyanye cyane n’imigabane irenga 12% afite muri Tesla, aho imigabane y’uru ruganda yazamutse cyane muri uyu mwaka.‎‎

Imigabane y’uru ruganda yakomeje kuzamuka mu mezi ashize kuko abashoramari bishimiye kubona Musk yongeye gushyira umwanya munini mu bikorwa bye aho gushyira imbaraga mu bya politiki.‎‎

Mbere yaho muri uyu mwaka, yakunze kunengwa kubera imikoranire ye na guverinoma ya Trump, by’umwihariko muri Department of Government Efficiency (DOGE), ishami rishinzwe kugabanya amafaranga akoreshwa na leta no kugabanya imyanya y’akazi.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *