Israel Mbonyi yahishuye indirimbo ye abona ishobora gufasha umuntu mu bihe bikomeye
Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yagaragaje imwe mu ndirimbo ze abona ishobora gufasha abantu guhangana n’agahinda n’ibibazo mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro cyabereye mu rusengero rwa City Light Foursquare Church i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Israel Mbonyi yagaragaje indirimbo ye ishobora gutanga ihumure ku muntu uri mu bihe bikomeye. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhuza ubwamamare n’ubukristu,” cyari cyatumiwemo kandi umuhanzi Tomclose.
Abitabiriye iteraniro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, maze Israel Mbonyi atangazwa no kubazwa indirimbo ishobora gufasha umuntu mu bihe by’agahinda. Mu gusubiza, yahise yibaza niba avuga ku ndirimbo ze. Ubwo uwri uyoboye ikiganiro yamubwiraga ko yavuga mu ze yahise afata akanya gato maze aratekereza maze ahita aririmba indirimbo ye yitwa “Tugumane.”
Iyi ndirimbo yasohotse muri 2023, aho kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 10 mu myaka ibiri imaze isohotse, ikaba igizwe n’iminota 13 n’amasegonda 23. Amaze kuyitera, iteraniro ryose ryahise ryifatanya na we mu kuyiririmba. Nyuma yo kurangiza, yashoje avuga ati “Amen”, ashimira iteraniro ryose ku bufatanye.
Indirimbo “Tugumane” yagaragaje uburyo umuziki w’Imana ushobora kuba ikiraro cy’ubumuntu, ukagirira akamaro umuntu uri mu bihe by’agahinda cyangwa ibibazo bikomeye. Israel Mbonyi yemeje ko ubutumwa bwe mu ndirimbo zigamije guhembura imitima y’abakunzi be no kubegera mu buryo bw’umwuka.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yatangiye urugendo rwe mu muziki yibanda ku guhembura no gushyira abakunzi be hafi y’Imana, aho indirimbo ze zifite ubutumwa bwo gukomeza, guhumuriza no guha icyizere abazumva.
Kanda hano urebe indirimbo “Tugumane”
