Harimo izo bahimbye mu bihe bikomeye! Ben na Chance bavuze ku nkuru ziri inyuma ya zimwe mu ndirimbo zabo
2 mins read

Harimo izo bahimbye mu bihe bikomeye! Ben na Chance bavuze ku nkuru ziri inyuma ya zimwe mu ndirimbo zabo

Aba baramyi bagarutse ku bihe by’ingenzi byaranze ubuzima bwabo birimo kubura imfura yabo, bakavuga ko ari byo byavuyemo zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ben na Chance ryasusurukije abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy Show, aho ryaganirije abari bitabiriye iki gitaramo rinabaririmbira zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe mu gice cy’iki gitaramo cyitwa “Meet Me Tonight”.

Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo kuganiriza abari bitabiriye ku rugendo rwabo mu muziki ndetse no gusobanura inkomoko ya zimwe mu ndirimbo zabo. Aba baramyi bagarutse ku ndirimbo zakunzwe zirimo Yesu Arakora, Munda y’Ingumba ndetse na Zaburi Yanjye, bagaragaza ko zimwe muri zo zaturutse ku bihe bikomeye banyuzemo mu buzima bw’umuryango wabo.

Ben yavuze ko indirimbo Ugushukamirijeho Umutima yanditswe nyuma y’ibihe bitoroshye banyuzemo mu mwaka wa 2015, ubwo bapfushaga umwana wabo w’imfura witabye Imana nyuma y’amezi macye avutse.

Ben na Chance bataramiye abari bitabiriye igitaramo cya Gen_Z comedy

Yavuze ko icyo gihe ari bwo biyegereje Imana kurushaho, bikababyarira indirimbo zagaragaje ukwizera n’ihumure babonye muri yo.

Yakomeje asobanura ko indirimbo Yesu Arakora bayikoze nyuma y’uko Imana ibahaye undi mwana, mu gihe Munda y’Ingumba yo bayihimbye nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Izi ndirimbo zagaragaje uburyo ubuzima bwabo bw’umuryango bwagiye bubabera isoko y’ihumure n’ubutumwa mu muziki wabo.

Aba baramyi banagarutse ku ndirimbo Zaburi Yanjye, imwe mu zakunzwe cyane mu zo bakoze. Bavuze ko iyi ndirimbo bayikoze nk’ishimwe ku Mana nyuma yo kubaha umwana wabo wa gatatu. Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 26 Mutarama 2024, kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni esheshatu ku rubuga rwa YouTube.

Ben na Chance banatangaje ko bafite undi mushinga w’indirimbo nshya bazashyira hanze mu gihe cya vuba, bakayegurira umwana wabo wa kane w’umuhungu. Bavuze ko bafite icyifuzo cyo gukora indirimbo yihariye kuri buri mwana wabo kugira ngo azajye yumva ko hari ubutumwa bamugeneye mu muziki wabo.

Ku bijyanye n’umwuga wabo, Ben na Chance bamenyanye mu 2011 ubwo baririmbaga muri Alarm Ministry. Mu 2014 barushinze, ari na bwo batangiye gukorana nk’itsinda ry’abaririmbyi.

Mu rugendo rwabo bamaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi zihembura imitima zirimo Zaburi Yanjye, Munda y’Ingumba, Igikombe cyanjye n’izindi. Kuri ubu barimo no kwitegura igitaramo cyabo gikomeye cyiswe Easter Jubilee Music Gathering kizabera muri BK Arena tariki ya 05 Mata 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *