Umugore wabenze umugabo wamwishyuriye amashuri yakatiwe igifungo cy’Amezi 6 muri gereza!
2 mins read

Umugore wabenze umugabo wamwishyuriye amashuri yakatiwe igifungo cy’Amezi 6 muri gereza!

Urukiko rw’Ibanze rwa Rukungiri rwakatiye umugore witwa Fortunate Kyarikunda igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kutubahiriza icyemezo cy’urukiko cyamusabaga gusubiza amafaranga umugabo yamwishyuriye amashuri.

Uru urubanza rwatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe na Richard Tumwiine, wavuze ko yishyuye amafaranga y’ishuri rya Kyarikunda kubera amasezerano bagiranye yo kuzashakana. Nyuma yo kurangiza amashuri, uyu mugore yahagaritse gahunda yo kubana na we, ibintu byatumye ikibazo kigera mu nkiko.

Fortunate Kyarikunda na Richard Tumwiine, umubano wabo watangiye muri 2015 ubwo aba bombi bari abarimu bigisha ku kigo cy’amashuri cya Kiringa ho muri Uganda. Kuri ubu uyu mugore yari umukoze mu kigo gishinzwe kubahiriza amategeko muri Rubanda Town Council.

Muri 2018 aba bombi nibwo batangiye ubuzima bwabo bwo kubana, kuva icyo gihe Tumwiine akaba ari bwo yatangiye kumwishyurira amafaranga y’ishuri arenga miliyoni 3 z’Amanyarwanda kugira ngo abone impamyabumenyi y’amategeko, abone uko aba umunyamategeko w’umwuga.

Muri Gashantare 2022 ubwo Kyarikunda yari asoje amashuri, aba bombi batangiye imyiteguro yo kubana. Nyuma yo gutanaga impamvu y’ikinyuranyo cy’imyaka, Kyarikunda yatangaje ko atagikomeje gahunda yo kubana na Tumwiime avuga ko amuruta cyane ku buryo batajyana. Icyo gihe Tumwiime yari afite imyaka 60, mu gihe Kyarikunda yari afite imyaka 30.

Nyuma yo gutenguhwa, umugabo yitabaje inkiko avuga ko umugore yishe isezerano bari baragiranye ryo kubana kandi ko yamwishyuriraga amafaranga nk’umugore bazabana ndetse asaba ko yasubizwa amafaranga ye yamutanzeho.

Muri 2023, Urukiko rw’Ubucamanza rwa Kanungu rwategetse Kyarikunda gusubiza uyu mugabo amashilingi 9,439,100 yari yarakoreshejwe na Tumwiine mu kumwishyurira amashuri mu kigo cya Law Development Centre, we yiteze ko bazashakana. Urukiko rwari rwanategetse ko yishyura indi miliyoni y’Amashilingi nk’indishyi z’akababaro yateye Tumwiine.

Kyarikunda yanenze ubwo busabe bw’Urukiko asaba ko yahabwa ubutabera bunoze, ariko ubusabe bwe buteshwa agaciro.

Ikinyamakuru The Indendent, cyatangaje ko ku itariki ya 10 Werurwe, Urukiko rwa Rukungiri rwataye muri yombi uyu mugore ubwo yari ku kazi aho yakoraga mu kigo gishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, azira kutubahiriza icyemezo cy’urukiko cyo gusubiza amafaranga yatakajweho akaza kurenga ku masezerano yo gushakana yagiranye na Tumwiine.

Kugeza ubwo yafatwa, kubera gutinda kwishyura ideni ryagiye ryiyongera, kugeza ubwo ryamaze kugera ku arenga miliyoni 5 z’Amanyarwanda. Nyuma yo kumuvana mu kazi, Kyarikunda yagejejwe imbere y’Umucamanza mukuru wa Rukungiri, Dinah Nekesa, wamukatiye igifungo cy’amezi 6 no kwishyura ideni ryose abereyemo uwo yijeje kubera umugore akaza kumubenga.

Ku ruhande rw’uwunganira Tumwiine, Erasmus Nabimanya yavuze ko yashimiye icyemezo cy’urukiko avuga ko Kyarikunda yirengagije imyanzuro y’urukiko ku bushake kandi atigeze ashaka kuyubahiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *