Abepiskopi Gatolika muri Afurika bagaragaje uko babona abashaka abagore benshi n’imbogamizi bitera mu ivugabutumwa
Raporo ya SECAM igaragaza ko Kiliziya igomba guhuza Ivanjili n’umuco nyafurika itirengagije ukuri ku rushako rw’umugabo umwe n’umugore umwe.
Abepiskopi Gatolika muri Afurika basohoye raporo y’impapuro 25 igaragaza uko babona ikibazo cy’ubushyingiranwe bw’abagore barenga umwe (polygamie) n’ingaruka gifite mu butumwa bw’iyogezabutumwa, bashingiye ku nshingano bahawe n’Inteko Rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi.
Iyi raporo igamije gufasha Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) gukora ubushishozi bwimbitse kuri iki kibazo gifite inkomoko mu muco nyafurika.
Iyo raporo yateguwe n’itsinda ry’abahanga muri tewolojiya n’abandi bafite ubumenyi mu by’iyobokamana, igaragaza ko ubushakashatsi bwayo bwakozwe hashingiwe ku buryo bwo “kumva inshuro enye,” burimo kumva umuco nyafurika, Ijambo ry’Imana, inyigisho za Kiliziya ku isakaramentu ry’ugushyingirwa, ndetse n’imikorere isanzwe mu maparuwasi no mu madiosezi.
Abanditsi bayo bagaragaza ko mu muco nyafurika, umuryango ufatwa nk’isezerano rihuza abazima, abakurambere n’Imana, aho umwana afatwa nk’umutungo ukomeye utuma umuryango ukomeza kubaho.
Ni muri urwo rwego, bavuga ko gushaka abagore benshi byagiye bifatwa nk’uburyo bwo kongera urubyaro no gushimangira ubufatanye hagati y’imiryango, kuko akenshi yakoreshwaga mu nyungu z’ubukungu n’imibanire.
Raporo igaragaza ko nubwo muri Bibiliya habonetse uburyo butandukanye bw’ugushyingiranwa burimo n’ubw’abarenga umwe, buhoro buhoro hagaragara ko icyifuzo cy’Imana ari ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe.
Abanditsi bayo bavuga ko ibi bigaragaza “inyigisho y’Imana igenda ihishurwa buhoro buhoro,” aho Imana yihanganira amateka y’abantu ariko igahishura ukuri kwayo mu buryo bwuzuye uko ibihe bigenda bisimburana.
Bashimangira kandi ko Yezu Kristu yigishije ko urushako ari ubumwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe, bushingiye ku rukundo rwihariye kandi rudasaranganywa.
Bongeraho ko impamvu zimwe zitangwa nko kutabyara zidashobora gufatwa nk’impamvu yumvikana mu nyigisho za gikristu, kuko Bibiliya yigisha ko uburumbuke nyabwo bugaragarira mu kubaho neza no gukurikiza Imana, “ntibugarukira gusa ku kubyara.”
Ku bijyanye n’imikorere ya gishumba, raporo igaragaza ko Kiliziya muri Afurika ihura n’imbogamizi mu kwakira abari mu bushyingiranwe bw’abarenga umwe bashaka kubatizwa. Hari aho basaba guhitamo umugore umwe, ahandi bagashyiraho ubumenyerezabutumwa buhoraho ku batariteguye guhabwa amasakaramentu, ndetse hakaba n’aho umugore wa mbere ashobora kubatizwa mu bihe bimwe na bimwe.
Icyakora, SECAM ishimangira ko “guha Batisimu umuntu ugambiriye gukomeza kubaho mu bushyingiranwe bw’abarenga umwe bishobora gutesha agaciro isakaramentu.”
Mu gusoza, Abepiskopi bagaragaza ko igisubizo kirambye kiri mu guhuza Ivanjili n’umuco nyafurika, aho Kiliziya igomba kwegera imiryango ibayeho muri polygamie, ikayumva ikanayiherekeza aho kuyicira urubanza.
Bashimangira ko intego ari ugufasha abo bantu kugenda basobanukirwa buhoro buhoro inyigisho za gikristu, mu cyizere cyo kuzagera ku kwinjira byuzuye mu buzima bwa Kiliziya.
