Easter Jubilee: Alicia na Germaine bafunguye ibihe byo gutaramira abakunzi babo bahereye muri BK ARENA
2 mins read

Easter Jubilee: Alicia na Germaine bafunguye ibihe byo gutaramira abakunzi babo bahereye muri BK ARENA

Abaramyi b’abavandimwe Alicia na Germaine bakomeje kugaragara nk’abazamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo, aba baramyi bakomoka mu Karere ka Rubavu . Aba bakobwa batangiriye urugendo rwabo rwa muzika mu buryo bwa kinyamwuga mu mwaka wa 2022, ariko mu gihe gito bamaze bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Alicia Ufitimana, mukuru muri aba bombi, ari mu masomo y’ubuvuzi muri Kaminuza yu Rwanda, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana akiri umunyeshuri muri Lycee Notre Dame d’Afrique Nyundo. Nubwo bombi bakiri mu mashuri, bakomeje guhuza neza amasomo n’impano yabo ya muzika, ibintu bituma benshi babafata nk’intangarugero mu rubyiruko.

Abanyempano bato Alicia na Germaine bakomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel

Alicia na Germaine bakuriye mw’Itorero rya ADEPR, aho batangiriye kuririmba no gukorera Imana. Uruhare rw’umuryango wabo, cyane cyane se wabo Innocent Ufitimana, rufite akamaro kanini kuko ari we ubafasha kubacungira ibikorwa byabo binyuze muri label yabo yitwa ABA Music.Mu ndirimbo zabo zimaze kumenyekana cyane harimo “Ibendera,” “Uriyo,” “Urufatiro,” “Rugaba,” “Wa Mugabo,” ndetse na “Ndahiriwe,” zakunzwe cyane mu bakunzi ba gospel.

Abaramyi Alicia na Germaine mu myiteguro yo gutaramira muri BK Arena

Ibi byabafashije no kwegukana ibihembo bitandukanye birimo icya Best Gospel Artist mu marushanwa ya Rubavu Music Awards 2025 ndetse n’icya Best New Gospel Artist in Africa mu bihembo bya Shining Star Africa Awards 2026. aba baramyi bitezwe mu Gitaramo.

gikomeye cya Pasika cyiswe Easter Jubilee Music Gathering, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026. Muri iki gitaramo bazahuriramo n’abaramyi bakunzwe cyane barimo Ben & Chance, bikaba azaba ari ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana.Abategura iki gitaramo batangaje ko abazacyitabira bazahabwa amahitamo atandukanye y’amatike, aho azatangirira ku mafaranga ibihumbi 5,000 Frw kugera ku bihumbi 50,000 Frw ku myanya y’icyubahiro.

Alicia na Germaine bagiye guhurira na Ben & Chance mu gitaramo gikomeye i Kigali

Amatike araboneka ku rubuga rwa ticqet.rw cyangwa hakoreshejwe USSD *513#01#, mu gihe kandi hatanzwe umurongo wa telefone wafasha abifuza amakuru arambuye kuri iki gikorwa kizahuza abakunzi ba gospel benshi i Kigali.

Alicia na Germaine: Ubuhamya bw’abakobwa bato bageze kure mu muziki

Rubavu yibarutse abaramyi bakomeye: Alicia na Germaine bageze ku ruhando mpuzamahanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *