Rev Pastor Alain Numa yemeje ko ubumwe n’urukundo ari inkingi zo kubaka u Rwanda rushya
1 min read

Rev Pastor Alain Numa yemeje ko ubumwe n’urukundo ari inkingi zo kubaka u Rwanda rushya

Pastor Alain Numa yatanze ubutumwa bushishikariza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no guharanira kubaho mu bumwe no mu rukundo nk’abavandimwe bafite ishusho y’Imana.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Reverend Pastor Alain Numa yatanze ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu kwiyunga, gukundana no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yibukije ko mu maso y’Imana abantu bose bangana kandi ko nta tandukaniro ry’amoko rikwiye kubatandukanya.

Yagize ati: “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuributsa abarokotse ko Imana itigeze ibibagirwa. Irabona amarira yanyu, kandi natwe turacyabahumuriza. Twese hamwe twange ibitekerezo bya Jenoside n’urwango byahekuye u Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko ukwemera nyakuri kugomba kubyara ubumwe n’urukundo, ati: “Muri Kristo nta bwoko, twese turi abavandimwe dufite ishusho y’Imana. Ihame ryacu ni ‘jya wibuka, ukunde mugenzi wawe kandi tube umwe’. Imana ibahe umugisha wo kubaka u Rwanda rushya mu mahoro n’ubumwe.”

Rev Pastor Alain Numa asanzwe ari Perezida wa Komite Nyobozi ya All Gospel Today, akaba n’umukozi wa MTN ndetse n’umushumba mu itorero Eglise Messianique Pour la Guerison des ames au Rwanda. Azwi cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa no guteza imbere indangagaciro zubaka sosiyete irangwa n’ubwiyunge.

Ubutumwa bwe buje bushimangira ko kwibuka atari ukwibanda ku mateka mabi gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, urukundo n’amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *