Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Mata
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 1 Mata

Turi ku wa 1 Mata 2026.
Ni umunsi wamamaye hirya no hino ku Isi nk’uwo kubeshya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1910: Rukara Rwa Bishingwe yivuganye Padiri w’Umufaransa, Paulin Loupias kuri Nyabungo mu Burera. ​1994: Mbere y’iminsi itandatu gusa ngo hatangire Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashyikirijwe na Perefe wa Kigali, urutonde rw’abantu biganjemo abahoze mu gisirikare (…)

Turi ku wa 1 Mata 2026.

Ni umunsi wamamaye hirya no hino ku Isi nk’uwo kubeshya.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Venantius na Mutagatifu Hugh.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1910: Rukara Rwa Bishingwe yivuganye Padiri w’Umufaransa, Paulin Loupias kuri Nyabungo mu Burera.

​1994: Mbere y’iminsi itandatu gusa ngo hatangire Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Jenerali Majoro Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashyikirijwe na Perefe wa Kigali, urutonde rw’abantu biganjemo abahoze mu gisirikare n’urubyiruko rubarirwa muri magana byavugwa ko bazarinda abaturage, icyakora si ko byari bimeze ahubwo byari ukurushaho gukaza imyiteguro yo gushyira mu bikorwa jenoside.

2004: Google yatangije ku mugaragaro Gmail nk’uburyo bushya bwa serivisi za Email.

2001: U Buholandi bwemeje itegeko ry’abashyingiranwa n’abo bahuje igitsina.

Mu muziki

2018: Umuhanzi Osinachi Joseph wamenyekanye nka Snachi yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya ‘Easter Celebration’ cyari cyateguwe na Patient Bizimana.

Abavutse

1946: Havutse Pauline Nyiramasuhuko wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no guhamagarira gufata abagore ku ngufu.

1992: Deng Linlin Umushinwakazi wamamaye mu mikino ngororamubiri aho yanatsindiye imidari myinshi ku rwego rw’isi.

Abapfuye

2012: Miguel de la Madrid wabaye perezida wa 52 wa Mexique.

2013: Moses Blah wabaye perezida wa 23 wa Libéria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *