Abapadiri cumi na babiri biteganyijwe ko bazozwa ibirenge na Papa Leo XIV mu Misa yo ku wa Kane Mutagatifu i Roma
1 min read

Abapadiri cumi na babiri biteganyijwe ko bazozwa ibirenge na Papa Leo XIV mu Misa yo ku wa Kane Mutagatifu i Roma

Mu misa yitwa “In Coena Domini,” misa y’isangira rya Nyagasani, izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, biteganyijwe ko Leo azoza abaadiri 12 ibirenge. Umuhango wibutsa abakristu urugero rwa Yezu Kristu rwo kwicisha bugufi, gukunda no gukorera abandi.

Iyi Misa izatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ibere muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani Laterani, ari na yo Kiliziya nkuru ya Diyosezi ya Roma.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi ya Roma, hatangajwe amazina y’abapadiri 12 bazitabira uwo muhango, barimo Padiri Andrea Alessi, Gabriele Di Menno Di Bucchianico, Renzo Chiesa, Francesco Melone, Clody Merfalen, Federico Pelosio, Marco Petrolo, Pietro Hieu Nguyen Huai, Matteo Renzi, Giuseppe Terranova, Simone Troilo na Enrico Maria Trusiani.

Muri aba bapadiri, 11 muri bo bahawe Ubupadiri umwaka ushize na Papa Leo XIV ubwe, mu gihe Padiri Renzo Chiesa we ari umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Papa i Roma.

Umuhango wo koza ibirenge ugaragaza ukwicisha bugufi n’urukundo rwa Yezu Kristu, wiyegereza abigishwa be akabakorera nk’umugaragu, mbere gato y’uko ababara agapfira ku musaraba.

Nyuma ya Misa, Papa Leo XIV azajyana Ukaristiya Ntagatifu ayishyire ahateganyijwe, muri Chapeli ya Mutagatifu Fransisko, bikaba ari igikorwa gisanzwe gikurikira iyi Misa yo kuwa Kane Mutagatifu.

Uyu muhango ni umwe mu y’ingenzi mu cyumweru gitagatifu, wibutsa abakristu akamaro ko gukundana, gufasha abandi no kwicisha bugufi nk’uko Kristu yabigishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *