INES Ruhengeri yasabye abarangije amasomo guhangana ku isoko ry’umurimo bubaka ibihugu byabo
2 mins read

INES Ruhengeri yasabye abarangije amasomo guhangana ku isoko ry’umurimo bubaka ibihugu byabo

Kaminuza ya INES Ruhengeri yasabye abanyeshuri 1.729 basoje amasomo mu mwaka wa 2025-2026 gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare mu kubaka ibihugu byabo, ibasaba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.

Ubu butumwa bwatanzwe na Nyiricyubahiro Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, ubwo iyi kaminuza yatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 18.

Muri uyu muhango, abanyeshuri 1.729 ni bo bahawe impamyabumenyi, barimo 1.634 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 95 basoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu mashami atandukanye.

Mu ijambo rye, Musenyeri Harolimana yasabye abarangije kudafata impamyabumenyi bahawe nk’iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo bakayigira intangiriro y’uruhare bagomba kugira mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu byabo.

Ati: “Banyeshuri murangije ngaho ni mujye ku isoko ry’umurimo kandi muharanire kubaka ibihugu byanyu muteza imbere imiryango yanyu. Ku mirimo n’ubutumwa muzahabwa muzagaragaze ko mwatojwe ubunyamwuga, akandi ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bizahore bibaranga.”

Yashimangiye ko ubunyamwuga bukwiye kujyana n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, ubumuntu n’imyitwarire iboneye, kugira ngo abarangije bazabe abantu bagirira akamaro aho bazakorera hose.

Musenyeri Harolimana yavuze ko kuba INES Ruhengeri igeze ku banyeshuri 1.729 bahawe impamyabumenyi ari ubwa mbere mu mateka yayo, bigaragaza intambwe imaze gutera ndetse n’icyizere ikomeje kugirirwa n’abayigana.

Yagize ati: “Muri Kaminuza yacu ya INES Ruhengeri twishimiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 18 ku banyeshuri 1.729 mu byiciro no mu mashami atandukanye. Dutewe ishema n’ubwinshi n’ubwiza bw’aba banyeshuri barangije uyu mwaka. Ni ubwa mbere mu mateka ya INES Ruhengeri tugeze kuri uyu mubare.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere uburezi bufite ireme, anashimira ubuyobozi bwa kaminuza, abarimu, ababyeyi n’abishingizi bagize uruhare mu gutuma aba banyeshuri bagera ku musozo w’amasomo yabo.

Yasabye kandi ababyeyi n’abishingizi gukomeza kuba hafi y’abarangije, bakabashyigikira mu rugendo rushya rwo kwinjira ku isoko ry’umurimo no kugera ku nzozi zabo.

INES Ruhengeri ni kaminuza yashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Mu gusoza umuhango wo gutanga impamyabumenyi, abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye bashimiwe banahabwa ibihembo byatanzwe n’abafatanyabikorwa ba kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *