Top 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya Zikomeje Guhembura no Kubaka Imitima yabenshi
1 min read

Top 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya Zikomeje Guhembura no Kubaka Imitima yabenshi

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba umuyoboro ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana no gukomeza imitima icitse intege, abahanzi n’amakorali bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zifite ubutumwa bwimbitse. Muri iki cyumweru,izindirimbo zirindwi ni zo ziyoboye izindi mu zasohotse muriki cyumweru, zigaragaza imbaraga mu kubaka ukwizera no guhumuriza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

1. “KARE M’UMUSEKE” – Ben & Chance
Iyi ndirimbo igaruka ku gushima Imana, igahamagarira abantu bose gutangira umunsi wabo bayishimira.

2. “IYO NI BUTSE” – Hoziana Choir
Hoziana Choir yashize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukangurira abakristo kwizera no gukomera ku Mana mu bihe byose, yibutsa ko Imana ihorana n’abayiringira.

3. “MSINGI” – Papi Clever & Dorcas
Iyi ndirimbo yibutsa abakristo ko Kristo ari we shingiro ry’ubuzima bwabo, kandi ko nta kindi cyashingirwaho kiruta we.

4. “WARAKOZE” – Holy Nation Choir ft Neema Marie Jeanne
Ni indirimbo yuzuye ishimwe, aho abahanzi bashimira Imana ku byiza yabakoreye, bagashishikariza n’abandi kuyishimira mu buzima bwa buri munsi.

5. “AMAREMBO” – The Way Of Hope Choir
Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bwo gufungura amarembo y’umugisha, ikibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura ubuzima bwabo mu buryo butangaje.

https://youtu.be/MZZgRmD6RFw?si=orkpwVkdtctIJpPa

6. “BARA IYO MIGISHA” – Injili Bora Choir
Nk’uko izina ribivuga, iyi ndirimbo ishishikariza abantu kubara imigisha bahawe n’Imana, aho kwibanda ku bibazo.

7. “GUTUNGA YESU” – El Elyon Worship Team
Iyi ndirimbo igaragaza ko ubutunzi nyabwo ari ukugira Yesu, ikangurira abantu kumushyira imbere mu buzima bwabo.


Izi ndirimbo zose zigaragaza uko umuziki wa Gospel ukomeje kuba igikoresho gikomeye mu gukomeza ukwizera no guhumuriza imitima. Abahanzi n’amakorari bakomeje kugaragaza ko ubutumwa bwiza bushobora kugera kuri benshi binyuze mu ndirimbo zifite amagambo yubaka n’injyana zikora ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *