Papa Leo XIV yikoreye umusaraba muri Colosseum, ashimangira ubutumwa bw’amahoro n’ubufatanye ku Isi
Mu gikorwa kidasanzwe cyaherukaga mu myaka irenga 30, Papa Leo XIV yagaruye umuco wo kuyobora Inzira y’Umusaraba yikoreye umusaraba, agaragaza ko Kiliziya igomba kwifatanya n’Isi mu bihe by’ububabare n’ibibazo bikomeye.
Ku wa Gatanu Mutagatifu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yakoze igikorwa kidasanzwe cyo kuyobora amasengesho y’Inzira y’Umusaraba mu nyubako y’amateka ya Colosseum, aho yikoreye umusaraba mu byiciro byose uko ari 14, agaragaza ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n’abari mu mibabaro.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakirisitu bagera ku bihumbi 30, kikaba cyari kimaze imyaka irenga 30 kidakorwa, aho cyaherukaga gukorwa na Yohani Pawulo wa Kabiri hagati ya 1980 na 1994. Kuba Papa Leo XIV yagaruye uyu muco byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubwitange n’ubuyobozi bushingiye ku kwemera gukomeye.
Amasengesho y’uyu mwaka yibanze ku bibazo byugarije Isi birimo intambara, ubukene n’itakara ry’indangagaciro z’ikiremwamuntu, aho Papa yasabye abantu bose, cyane cyane abanyamadini, guhuriza hamwe imbaraga mu gushakira Isi amahoro arambye.
Iki gikorwa cyanasubiyemo amagambo y’ingenzi ya Mutagatifu Francis w’i Assisi, mu kwizihiza imyaka 800 ishize yitabye Imana, ashimangira ubutumwa bw’ubwiyoroshye, urukundo n’amahoro byaranze ubuzima bwe.
Colosseum, ahabereye iki gikorwa, ni ahantu hafite amateka akomeye mu bukirisitu kuko kuva mu 1756 hifashishijwe mu kuzirikana ububabare bwa Kristu n’abakirisitu ba mbere bishwe bahowe ukwemera.
Kuba Papa Leo XIV yahisemo kuhakorera iri sengesho byongeye kwibutsa Isi inkomoko y’ubukirisitu n’agaciro ko kwihanganira ukwemera.
Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko Isi ikeneye ubumwe n’urukundo, asaba abantu bose gufatanya mu kubaka amahoro no kurengera agaciro k’ikiremwamuntu.
