APR FC YATSINZE AS MUHANGA MUMUKINO W`INGUFU BITUMA IGUMA KUMWANYA WAMBERE

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yakomeje kotsa igitutu Al Hilal SC iyoboye urutonde rwa Shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Muhanga igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 26 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026.
Uyu mukino watangiye APR FC yerekana inyota yo gushaka igitego hakiri kare, ari nako igarura mu kibuga myugariro Niyigena Clement wari umaze ibyumweru bitatu adakina kubera imvune, n’ubwo bivugwa ko uyu mukinnyi azerekeza muri Al Hilal SC mu mwaka w’imikino utaha.

Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi, ku munota wa 23 Hakim Kiwanuka yafunguye amazamu atsindira APR FC igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Daouda Yussif.
Iki gitego cyatumye igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri, AS Muhanga yatozwaga na Gatera Moussa yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura binyuze ku bakinnyi barimo Twizerimana Onesme na Jeremie Basilua.
Ku munota wa 62 ariko, iyi kipe yagize ibyago ubwo Twizeyimana Martin Fabrice yahabwaga ikarita itukura azira kubeshya umusifuzi ko yakorewe ikosa.
APR FC yatozwaga na Abderrahim Talib na yo yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi bayo barimo William Togui na Memel Dao bakomeza gupfusha ubusa uburyo babonaga.
Uyu mukino warangiye harimo gukererwa gato bitewe n’imvune ya Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude watwawe mu mbangukiragutabara ku munota wa 90+3.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ishimangira umwanya wa kabiri n’amanota 52, aho irushwa amanota abiri na Al Hilal SC izakina na Marine FC ku wa Mbere.
Ku rundi ruhande, AS Muhanga yagumanye amanota 21 ku mwanya wa 18, ari na wo wa nyuma muri Shampiyona.


