Indirimbo nshya ya Chorale Alliance ni urwandiko ruhumuriza abizera mu bihe bigoye
Chorale Alliance ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya “Mfite Umukunzi” ishimangira urukundo rwa Kristo mu bana b’ImanaChorale Alliance ibarizwa muri ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Mfite Umukunzi” indirimbo igamije kwibutsa abakristo urukundo ruhebuje rwa Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umukunzi w’ubugingo bwabo.
Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi bamaze kumenyekanisha zirimo “Urugendo rurimo Yesu” na “Wanciye iki Mukiza” zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya, Chorale Alliance igaruka ku rukundo rwa Kristo rutarobanura, rukunda buri wese kandi rukamwakira uko ari.
Chorale Alliance ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Mfite Umukunzi” igaruka ku rukundo rwa Yesu
Bibutsa ko Yesu ari Umukunzi udasanzwe, ukunda abantu kugeza ubwo yitanze ku musaraba kugira ngo abacungure, nk’uko Bibiliya ibivuga muri Yohana 3:16, hagira hati: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege…”.Iyi ndirimbo “Mfite Umukunzi” kandi igaragaramo ubutumwa buhumuriza buri wese wumva ari wenyine cyangwa wihebye, imwibutsa ko afite Umukunzi ari we Yesu utamutererana.
Mu Byahishuwe 3:20, Yesu aravuga ati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga…”, bikerekana ko ahora yiteguye kwakira no kugirana ubusabane n’umuntu wese umwugururiye umutima.Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Chorale Alliance yatangaje ko hari n’izindi ndirimbo zakorewe mu gitaramo giherutse, abantu bakomeje gutegerezanya amatsiko. Ibi bituma abakunzi babo bagira icyizere cy’uko hari byinshi byiza bikiri imbere, bizakomeza kububaka mu buryo bw’umwuka no kubafasha kwegera Imana.

Abagize iyi chorale bagiriye inama abakunzi b’umuziki wabo n’abakristo muri rusange kwakira iyi ndirimbo nk’isengesho ndetse n’urwandiko rubandikiwe, rubahumuriza kandi rubashishikariza gukomeza gukunda no kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Basabye buri wese kuyumva ayitekerejeho, agasubiza umutima ku rukundo rwa Kristo rudashira.
Chorale Alliance ADEPR Gisenyi ikomeje kugaragaza umuhate mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki, ifasha benshi gusobanukirwa urukundo rw’Imana no gukomeza urugendo rwo kwizera. Indirimbo “Mfite Umukunzi” ni imwe mu zitezweho gukomeza guhindura imitima ya benshi, ibibutsa ko muri Yesu hari ibyiringiro, agakiza n’urukundo ruhoraho.
