Pastor Lopez yatangaje ko imyanya yamaze gushira ku bifuza kwitabira igitaramo gikomeye azakorera I Bruxelles
2 mins read

Pastor Lopez yatangaje ko imyanya yamaze gushira ku bifuza kwitabira igitaramo gikomeye azakorera I Bruxelles

Umuramyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, uzwi mu ndirimbo Akandi Karyo, ategerejwe mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Iki gitaramo kiri mu ruzinduko rwe rwa “Worship Concert Tour 2026”, kikaba cyateguwe ku bufatanye na bandi baramyi Iki gitaramo kizaba ku wa 2 Gicurasi 2026, kikazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Biteganyijwe ko kizabera muri Dome Eventhall iherereye kuri Boulevard Lambermont 1, mu mujyi wa Bruxelles, ahazahurira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baturutse imihanda yose y’i Burayi.Abateguye iki gitaramo batangaje ko kwinjira ari ubuntu (0€), ariko basaba abazacyitabira kuzaza bafite imitima yiteguye kwakira ubutumwa bwiza.

Kuramya no guhimbaza Imana bigiye kongera guhuza imitima i Bruxelles

Ibi bigaragaza ko intego nyamukuru atari inyungu, ahubwo ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya.Pastor Lopez ni umwe mu baramyi bakomeje kuzamuka neza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane mu Burundi aho azwiho impano idasanzwe mu kuririmba no kuyobora ibihe byo kuramya.

Igitaramo cya Akandi Karyo i Bruxelles cyitezweho guhuza abakunzi bo kuramya

Uyu muramyi amaze kugira uruhare mu bitaramo bitandukanye, aho agenda akora ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zuzuye ubutumwa.Uru ruzinduko rwa 2026 rugamije kugera ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi, aho pastor Lopez azahurira n’abakunzi be ndetse n’abifuza kumenya byinshi ku muziki we.

Igihe cyo kuramya kigiye kongera guhuriza benshi i Bruxelles hifashishijwe igitaramo Akandi Karyo

Abateguye iki gitaramo basaba abazacyitabira kwiyandikisha hakiri kare kuko imyanya ari mike.Iki gitaramo gitegerejweho kuba umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwagutse, kikazanatanga umwanya ku Banyarwanda, Abarundi n’abandi baturiye Bruxelles gusabana no gusangira ukwizera mu mwuka umwe. Abitabiriye bazagira amahirwe yo guhura n’umuramyi pastor Lopez mu buryo bwihariye no kumva ubuhamya bwe mu muziki wo kuramya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *