Papa Leo XIV yanenze Trump ku magambo y’iterabwoba, asaba amahanga kugaruka ku mahoro n’ibiganiro
Papa Leo XIV, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru hanze ya Villa Barberini i Castel Gandolfo, yanenze amagambo y’iterabwoba yatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, wavuze ko ashobora kuzimangatanya igihugu cya Iran, yongeraho ko ayo magambo arenze ku mategeko mpuzamahanga.
Mu butumwa bugufi yagejeje ku banyamakuru yavuze ko ari ngombwa ko abantu bose bafite umutima mwiza baharanira amahoro aho gushyigikira ibikorwa by’urugomo, aboneraho kunenga iterabwoba rya Amerika kuri Iran.
Ati: “Uyu munsi, nk’uko twese tubizi, habayeho iterabwoba ryibasira abaturage bose ba Iran. Ibi ntibyemewe na gato.”
Papa yasobanuye ko n’ubwo hari ibibazo bishobora kuba birebana n’amategeko mpuzamahanga, amagambo nk’ayo agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
Ati: “Si ikibazo cy’amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo ni ikibazo cy’imyitwarire n’ineza rusange y’abantu bose.”
Ibi byatangajwe mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Amerika, Israel na Iran, ibintu Papa yavuze ko bikomeje guteza umutekano mucye no kongera urwango ku isi.
Yavuze ko isi iri mu bihe bikomeye birimo ihungabana ry’ubukungu, ikibazo cy’ingufu, ndetse n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, byose bikaba bikomeza gukaza amakimbirane aho kuyagabanya.
Papa Leo XIV yahamagariye impande zirebwa n’aya makimbirane gusubira ku meza y’ibiganiro, hagashakwa ibisubizo byubakiye ku mahoro aho gukomeza inzira y’intambara.
Ati: “Nimusubire ku meza y’ibiganiro. Nimuganire, mushake ibisubizo mu nzira y’amahoro.”
Yanibukije ko abakomeje kugirwaho ingaruka n’iyi ntambara ari abasivili batagira aho bahuriye n’amakimbirane, by’umwihariko abana, abasaza n’abarwayi.
Papa yasobanuye ko ibitero bigabwa ku bikorwa remezo by’abaturage binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi bikaba ari ibimenyetso by’urwango n’isenyuka ry’indangagaciro za kimuntu.
Mu gusoza, Papa yasabye abaturage b’ibihugu birebwa n’aya makimbirane kwegera abayobozi babo, bakabasaba gushyira imbere amahoro no kwanga urugomo.
Ati: “Abantu bose bifuza amahoro, kandi buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”
Mu gihe amagambo y’iterabwoba yari yakomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, habura amasaha make Trump yisubiyeho, agaragaza ko nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Pakistan, hemejwe agahenge hagati ya Iran na Amerika mu gihe ab’i Tehran bakwemera ko ingendo zo mu nzira ya Hormuz zafungurwa.
Trump atangaje ibi mu gihe n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano na ko kananiwe gutora umwanzuro wo kohereza ingabo zo kurindira umutekano ubwato bunyura mu nzira ya Hormuz.
Ibi byemezo byafashwe nyuma y’igitutu gikomeye cy’amahanga n’impungenge z’uko intambara ishobora gufata indi ntera ikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’ingaruka ku bukungu bw’isi no ku isoko ry’ingufu, bitewe n’akamaro kanini inzira ya Hormuz ifite mu bucuruzi mpuzamahanga.
Byongeye kandi, ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko guhagarika ibitero by’igihe gito bigamije guha umwanya ibiganiro bya dipolomasi, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kizashingira ku bwumvikane hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane.
Ibi bije bishimangira ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwo gusaba amahanga kugaruka ku meza y’ibiganiro no gushyira imbere inzira y’amahoro aho gukomeza inzira y’intambara ishobora guteza ibibazo bikomeye ku batuye isi.
