Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mata 2026Turi ku wa 10 Mata
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mata 2026Turi ku wa 10 Mata

Turi ku wa 10 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe.Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka1994: Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itatu itangiye gukorwa, Abasenyeri gatolika banditse ibaruwa ivuga ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi muri icyo gihe.1994: Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside, yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, (…)

Turi ku wa 10 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itatu itangiye gukorwa, Abasenyeri gatolika banditse ibaruwa ivuga ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi muri icyo gihe.

1994: Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside, yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z’u Bufaransa zitabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo; ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu rwari rwaratangijwe na RPA.

1994: Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge.

1994: Habaye ubwicanyi bukomeye kuri paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati y’Abatutsi 3500 na 3700.

2010: James Kabarebe yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Ingabo, Umwanya yamazeho imyaka isaga umunani.

Abavutse

1957: Havutse Fred Gisa Rwigema mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu majyepfo y’u Rwanda.

Abapfuye

2015: Rose Francine Rogombé wayoboye Gabon igihe gito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *