Umupadiri yamaganye umugore wamwohererezaga amafoto y’urukozasoni, avuga ko azayamwerekana imbere y’abakirisitu
Amashusho yakwirakwiye agaragaza padiri wo muri Nigeria wavugiye mu misa ko hari umugore wamwohererezaga amafoto n’amashusho by’urukozasoni, amuburira ko natabihagarika azabimugaragaza imbere y’abakiristu, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Nigeriya hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza padiri wa Kiliziya Gatolika wamaganye imyitwarire y’umugore umwe mu bakristu wamwohererezaga amafoto n’amashusho ateye isoni, ibintu byateje impaka n’ibitekerezo bitandukanye mu bakurikiranye ayo mashusho.
Uyu mupadiri yabitangaje ari mu misa imbere y’abakirisitu, aho yavuze ko uwo mugore yamwohererezaga amafoto agaragaza ibice by’ibanga by’umubiri we ndetse n’amashusho agamije kumushuka, amusaba kubihagarika bitarenze aho.
Mu magambo ye yavuze mu rusengero, yagize ati “Hari umugore muri iri torero ushaka kunshuka. Yanyoherereje amashusho n’amafoto y’ibice by’ibanga bye ndetse akomeza ambwira ko ahari ku bwanjye. Ari kunshaka kandi ibyo yakomeje kunyoherereza n’umwanda, ntibishishikaje.”
Yakomeje amuburira ko naramuka akomeje kubimwoherereza azabimwerekana ku mugaragaro imbere y’abandi bakirisitu bose.
Ati: “Uyu ni umuburo, nukomeza kubinyoherereza nzabigaragaza hano mu Kiliziya bose babibone.”
Ibi byatumye bamwe mu bari mu rusengero baseka, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga byabyaye impaka, aho hari abashyigikiye uburyo padiri yakemuye ikibazo, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko gukoresha urubuga rwa misa mu kuvuga umuntu bishobora gutesha agaciro ubutumwa bw’iyobokamana.
Hari n’abagaragaje ko abayobozi b’amadini bakwiye gukemura ibibazo nk’ibi mu ibanga aho kubishyira mu ruhame, bavuga ko “urubuga rw’imbwirwaruhame rukwiye kuba urwo kwigisha no guhindura abantu, atari urwo kubasebya.”
Ku rundi ruhande, umuvugabutumwa Rodgers Wafula yavuze ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye, ashimangira ko uwo mugore akeneye gusengerwa no gufashwa guhinduka, anongeraho ko padiri yakoze neza kubigaragaza kugira ngo n’abandi babyigireho.

Umuvugabutumwa Rodgers yashimiye padiri wanenze ku mugaragaro umugore wamwohererezaga amafoto y’urukozasoni
