Korali Abasaruzi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi inasigasira icyizere cy’Abanyarwanda
1 min read

Korali Abasaruzi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi inasigasira icyizere cy’Abanyarwanda

Korali Abasaruzi yo mu ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo “Rwanda Komera” igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahumuriza abayirokotse ikanashimira Imana n’FPR Inkotanyi ku ruhare bagize mu kubohora u Rwanda.

Korali Abasaruzi ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Bweramvura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda Komera”, indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bwo kwihanganisha no guhumuriza Abanyarwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ndirimbo igaruka ku mateka y’akababaro igihugu cyanyuzemo, ikanatanga icyizere cy’ubuzima bushya.

“Rwanda Komera” ni indirimbo yibutsa ubukana n’ububabare Jenoside yasize, aho abaririmbyi bagaragaza uko igihugu cyatakaje abacyo ariko kikongera kuzuka ku bw’imbaraga z’Imana.

Mu magambo yayo, bavuga bati: “Rwanda komera nubwo bitoroshye… warababaye, ariko Imana yaragutabaye urongera ubona ubuzima,” bagaragaza ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.

Iyi korali kandi ntiyibagiwe gushimira by’umwihariko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside, ndetse n’Imana bayivuga nk’iyabaye inkingi ikomeye mu kongera kubaka igihugu.

Bagira bati: “Imana yaraturokoye ikoresheje Inkotanyi, Abanyarwanda tubona igihugu, turongera tubona ubuzima,” bagaragaza uruhare rw’amateka mu kongera gusubiza u Rwanda ku murongo.

Korali Abasaruzi yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2007, kuri ubu imaze gukura cyane, ikaba igizwe n’abaririmbyi bagera ku 130, bose bahuriye ku ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu muziki.

Iyi ndirimbo “Rwanda Komera” yiyongera ku zindi korali imaze gushyira hanze zirimo “Umuhoza” na “Hanura”, na zo zifite ubutumwa bujyanye no kwibuka Jenoside.

Korali Abasaruzi bakomeje kugaragaza ko umuziki ari igikoresho gikomeye cyo kwigisha, guhumuriza no kubaka sosiyete ishingiye ku kuri, ukwihangana n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

KANDA HANO UREBE IMDIRIMBO NSHYA_RWANDA KOMERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *