Nzaharanira amahoro nta bwoba mfite_Papa Leo XIV yavuze ko adatewe ubwoba n’igitutu cya Trump
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yashimangiye ko ubutumwa bw’amahoro budashobora guhagarikwa n’igitutu cya politiki.
Papa Leo XIV yatangaje ko adatewe ubwoba n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buyobowe na Donald Trump, nyuma y’uko uyu muyobozi amunenze ku mugaragaro kubera ubutumwa bwe bwo guharanira amahoro no kwamagana intambara.
Ibi yabivuze ku wa Mbere ari mu ndege imujyanye muri Algeria, mu rugendo rw’iminsi 11 azakora asura ibihugu bine byo muri Afurika, aho yongeye gushimangira ko azakomeza kuvugira abababaye no gusaba amahanga gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Yagize ati: “Sinifuza kujya mu mpaka na we, ariko nzakomeza guhanika ijwi ndwanya intambara, nshishikariza amahoro, ibiganiro n’imikoranire hagati y’ibihugu.”
Ayo magambo agaragaza ko uyu mushumba akomeje gushyira imbere ubutumwa bwe bwo kubaka isi itarangwamo amakimbirane.
Papa Leo XIV yakomeje agaragaza ko isi iri guhura n’ibibazo bikomeye by’intambara, aho inzirakarengane zikomeje kuhatakariza ubuzima. Yibukije ko hari abakwiriye guhaguruka bagasaba amahanga guhitamo inzira y’amahoro kurusha iy’ubugizi bwa nabi.
Ku rundi ruhande, Donald Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga anenga Papa Leo, amwita udafite ubushobozi mu bijyanye na politiki mpuzamahanga, ndetse avuga ko Umushumba wa Kiliziya akwiye kwirinda kwivanga muri politiki y’ibihugu.
Iyi mvutano isa n’ishingiye ku magambo aherutse kuvugwa na Papa Leo anenga intambara n’imyitwarire ya Amerika ku bibazo bya Iran na Israel, ndetse no ku politiki ijyanye n’abimukira, aho yigeze kugaragaza impungenge ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’ubuzima n’indangagaciro z’ubumuntu.
Nubwo hari uku guterana amagambo, Papa Leo XIV yashimangiye ko atazatezuka ku butumwa bwe bwo guharanira amahoro, ubwiyunge n’ubufatanye bw’ibihugu, ashingiye ku nyigisho z’iyobokamana, agamije kubona isi irangwa n’ituze n’ubutabera.