Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro y’ibitaramo bikomeye byo kuramya Imana muri USA
Umuramyi ukunzwe mu Rwanda Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), igikorwa gikomeje gutera amatsiko abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aya makuru agaragaza ko uyu muramyi amaze igihe ategura uru rugendo rw’imbaturamugabo, aho azataramira Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye muri Amerika, mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze zikora ku mitima ya benshi.
Prosper Nkomezi akomeje kwagura ivugabutumwa rye ku rwego mpuzamahanga
Nk’uko byatangajwe nawe bwite mwiki gitaramo, imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru, harimo gutunganya neza ibijyanye n’amajwi, abacuranzi, ndetse n’aho ibitaramo bizabera, kugira ngo abazitabira bazahabwe ibihe byiza byo kuramya Imana mu buryo bufite ireme.
Iki gitaramo cya Prosper Nkomezi kizaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye azaba akoze ku rwego mpuzamahanga, bikaba biteganyijwe ko azaririmbamo indirimbo ze zizwi cyane, zirimo izakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.
Abakunzi b’umuziki wa gospel by’umwihariko abakurikira ibikorwa bya Prosper Nkomezi, bakomeje kugaragaza ko biteguye kuzitabira ku bwinshi, bagamije gushyigikira uyu muramyi ukomeje kuzamura izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro ya “Live Tour” azakorera muri USA
Uru rugendo rwa “Live Tour in USA” rufatwa nk’intambwe ikomeye mu mwuga wa Prosper Nkomezi, aho benshi bemeza ko ruzarushaho kumwagurira amarembo mu muziki mpuzamahanga no gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose.
