Bayern Munich ntiyagaragaye mu butumwa bwa Perezida Kagame washimiye amakipe yageze muri ½ cya UEFA Champions League
Nubwo FC Bayern Munich nayo ikorana n’u Rwanda, uburyo ubufatanye bwayo butandukanye n’ubw’amakipe yambara Visit Rwanda, bwagize uruhare mu kutagaragara mu butumwa bwihariye bwo gushimirwa numunyacyubahiro mu Rwanda Perezida Paul Kagame.
Mu gihe amakipe ane arimo Arsenal FC, Paris Saint-Germain, Atlético Madrid na FC Bayern Munich yageze muri ½ cya UEFA Champions League, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye by’umwihariko amakipe asanzwe akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, ariko ntavuge Bayern Munich, bituma benshi bibaza impamvu.
Kwamamaza u Rwanda binyuze muri siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, byabaye imwe mu nkingi z’ingenzi mu kwamamaza igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Amakipe nka Arsenal FC, PSG na Atlético Madrid asanzwe yambara ikirango cya Visit Rwanda ku myenda yabo, ari na byo byatumye agaragara mu butumwa bwo gushimirwa kuko ubufatanye bwabo bushingiye ku kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ku buryo bugaragara.
Ku rundi ruhande, nubwo FC Bayern Munich nayo ifitanye umubano n’u Rwanda, ubufatanye bwayo ntibushingiye ku kwamamaza Visit Rwanda ku myenda y’ikipe. Ahubwo bushingiye cyane ku guteza imbere impano z’abakinnyi bato, binyuze muri gahunda zigamije kuzamura urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru.
Ibi byemejwe n’abayobozi batandukanye barimo Olivier Nduhungirehe, wagaragaje ko nubwo Bayern Munich itari mu makipe yambara Visit Rwanda, nayo ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo mu Rwanda.
Yagize ati: “Amakipe ane ageze muri ½ cya UEFA Champions League. Atatu muri yo yambara Visit Rwanda, indi imwe ni Bayern Munich isanzwe ikorana n’u Rwanda mu kuzamura impano. Ni ibintu byihariye kandi bidasanzwe.”
Ku bijyanye n’imikino, biteganyijwe ko Arsenal FC izahura na Atlético Madrid mu mukino ubanza wa ½ uzaba tariki ya 29 Mata 2026, mu gihe Bayern Munich izacakirana na Paris Saint-Germain ku wa 28 Mata 2026, imikino izagena abazagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Iyi mikino ikomeje gukurikirwa n’abatari bake ku Isi yose, bikaba umwihariko ku Banyarwanda kubera uruhare rw’u Rwanda mu mikoranire n’aya makipe, haba mu kwamamaza ubukerarugendo cyangwa mu guteza imbere impano z’ejo hazaza.