Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 17 Mata
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 17 Mata

Turi ku wa 17 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara ya Hemophilia itera kuva cyane kubera kutavura kw’amaraso.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Leta yiyise iy’Abatabazi yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.
1994: Abatutsi benshi biciwe ku cyobo cyo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge.
2017: Hashinzwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Rwari rwahawe umwaka umwe wo kwitegura maze rutangira imirimo (…)

Turi ku wa 17 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara ya Hemophilia itera kuva cyane kubera kutavura kw’amaraso.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Robert na Mutagatifu Simeon.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Leta yiyise iy’Abatabazi yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.

1994: Abatutsi benshi biciwe ku cyobo cyo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge.

2017: Hashinzwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Rwari rwahawe umwaka umwe wo kwitegura maze rutangira imirimo nyirizina ku wa 20 Mata 2018.

2000: Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yatoye inemeza Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu gihe cy’Inzibacyuho cyarangiye atorewe kuyobora manda y’imyaka irindwi mu matora rusange yabaye ku wa 25 Kanama 2003.

1961: Abanya-Cuba bari mu buhungiro, bashyigikiwe n’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika CIA kikanabaha imyitozo, bagabye igitero kuri Cuba bagamije kuvana Fidel Castro ku butegetsi.

Mu muziki

1982: Afrika Bambaataa & The Soulsonic Force basohoye “Planet Rock” indirimbo ya gatatu ya Hip Hop ivanze na Electronic yageze kuri Billboard nyuma ya Rapper’s Delight” ya Sugarhill Gang na “The Breaks” ya Kurtis Blow.

Abavutse

1925: René Moawad wabaye Perezida wa Liban.

1984: Raffaele Palladino utoza ikipe ya Atlanta mu Butaliyani.

Abapfuye

2018: Barbara Bush, madamu w’uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Walker Bush.

2019: Alan García wabaye Perezida wa Peru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *