Umugore ufite abagabo babiri yasangije amafoto y’umuryango we akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umugore uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Mogatosilebo yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu amafoto agaragaza ubuzima bwe n’abagabo be babiri, ibintu byatunguranye kuri benshi.
Nk’uko Tuko yabitangaje, ayo mafoto yagaragaje aba bantu batatu bambaye imyambaro isa, bagaragaza ubusabane n’urukundo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Muri ayo mafoto, aba bagabo bombi bagaragaraga bambaye imyambaro myiza itandukanye ariko isa mu buryo, hamwe n’inkweto zisa n’ingofero zifitanye isano, mu gihe umugore wabo yari yambaye imyenda ijyanye n’iyabo.
Hari n’andi mafoto agaragaza bari kumwe hafi ya pisine, bishimira ibihe byiza by’umuryango.
Uyu mugore yavuze ko atari ibintu bitari byoroshye mu ntangiriro, kuko abo bagabo be babiri batabanje kumvikana neza.
Yagize ati “Mu ntangiriro bararwanaga cyane, ariko nyuma bagajeza aho babasha kubana neza no kumvikana.”
Yongeyeho ko mbere yabihishaga buri wese, ariko aza gufata icyemezo cyo kubabwira ukuri bose, bituma batangira gushaka uburyo babana neza.
Yagize ati “Natangiye kubihisha kuri buri wese, ariko naje kunanirwa, mpitamo kubabwira bose.”
Nyuma y’umwaka umwe, uyu muryango uvuga ko wabonye uburyo bwo kubana mu mahoro n’ibyishimo, nubwo hari ababakemanga.
Ati “Abantu bazahora bagucira urubanza ku kintu cyose ukora. Kora icyakugirira akamaro kandi kiguhesha ibyishimo.”

Umugore n’abagabo be babiri ubwo bari bishimanye mu butembere
Imyitwarire idasanzwe yateje impaka
Aya mafoto yateje impaka zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje amatsiko yo kumenya uko ubwo buzima bushoboka, mu gihe abandi babishimye bakabifata nk’uburyo bushya bwo kubaho.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bavuze ko bitari bisanzwe kubona umugore ufite abagabo babiri, abandi bagaragaza ko bishoboka igihe habayeho kumvikana no kubahana hagati y’ababigizemo uruhare.
Abandi bo bagaragaje ko bifuza kumenya uburyo yashoboye gutuma abo bagabo be bemeranya, mu gihe hari n’abamufashe nk’icyitegererezo cy’ubuzima budasanzwe ariko bushoboka.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza uko imyumvire y’abantu ku bijyanye n’imibanire igenda ihinduka ndetse n’uko imbuga nkoranyambaga ziri kugira uruhare mu gukwirakwiza inkuru zitandukanye zitera impaka.
Nubwo bamwe batabyemera, abandi babona ko icy’ingenzi ari ukwishima no kubaho ubuzima umuntu ahitamo, igihe ntawe bubangamiye.