Pastor Emmanuel Senga yateguye ikiganiro cyihariye ku kwizera no guhangana n’agahinda gakabije
Umushumba Emmanuel Senga agiye gutanga inyigisho igaruka ku kibazo cy’agahinda gakabije ku Bakristo, izibanda ku gusuzuma niba umuntu wizera Imana na we ashobora guhura n’iki kibazo cyibasira ubuzima bwo mu mutwe.
Iyi nyigisho yiswe “Ese Birashoboka ko Umukristo Yagira Agahinda Gakabije? (Depression)” izaba tariki ya 28 na 29 Ugushyingo 2026, ikazajya itangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Izatambuka imbonankubone kuri YouTube, binyuze ku muyoboro wa Emmanuel Senga Official.Iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gutanga inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zifasha Abakristo kurushaho gusobanukirwa n’agahinda gakabije, kumenya uko gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu no kureba uko bakwitwara mu gihe bahuye n’ibibazo bibakomereye.
Umushumba Emmanuel Senga ni umwe mu bakozi b’Imana b’Abanyarwanda bazwi mu murimo wo kwigisha Ijambo ry’Imana, kubwiriza ubutumwa bwiza no kuyobora amateraniro n’ibiterane bitandukanye. Inyigisho ze zigaruka cyane ku masengesho, agakiza, gukura mu buryo bw’umwuka, gukomera mu kwizera no guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima.Mu murimo we, Senga yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, birimo ibiterane nka Nezeza Ijuru, Rwanda Shima Imana ndetse n’amateraniro abera muri Healing Center Church. Anifashisha ikoranabuhanga mu kugeza ubutumwa bwiza ku Banyarwanda baba mu mahanga, cyane cyane abo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru.
Kugaruka ku kibazo cy’agahinda gakabije mu Bakristo ni ingingo ikomeye, kuko hari abantu bashobora kwibaza niba kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bihabanye no kugira ukwizera. Iyi nama izashingira ku murongo wo muri 2 Abakorinto 7:10, uzafasha mu gutanga umurongo w’inyigisho ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe.Abazitabira iyi nama bazaba bafite amahirwe yo gukurikira inyigisho mu minsi ibiri, binyuze ku muyoboro wa YouTube wa Emmanuel Senga Official. Ni gahunda igamije gufasha Abakristo kurushaho gusobanukirwa n’ibibazo bashobora guhura na byo mu buzima, bakomeza gushakira imbaraga mu kwizera no mu Ijambo ry’Imana.

